Yanditswe Dec, 05 2016 15:54 PM | 1,274 Views
Ibihugu by'Afurika bikangurirwa guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga rikomeze kugira uruhare mu iterambere ryabyo.
I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ihuje ibihugu byibumbiye mu muryango mpuzamahanga ushinzwe guhuza ibikorwa by’iterambere mu itumanaho (ITU) ku rwego rw’akarere ka Afurika hagamijwe kwisuzuma nka Afurika mu by'itumanaho.
Abahagarariye inzego zitandukanye zikora mu birebana n'ikoranabuhanga mu bihugu biri muri uyu muryango mpuzamahanga w'itumanaho mu karere k'Afurika, barimo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho gucengera muri Afurika kandi rigire uruhare mu iterambere ry'umugabane w'Afurika.
Andrew Rugege uyobora umuryango ITU ku rwego rw'Afurika asobanura ko ikoranabuhanga rikwiye kurushaho gushyirwamo ingufu bitewe n'akamaro rigira mu buzima bw'abaturage.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'itumanaho muri ITU, Brahima Sanou, avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu birebana n'ikoranabuhanga bikwiye kubera urugero ibindi bihugu.
Ministre w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana we avuga ko umusaruro uva mu nama ku ikoranabuhanga u Rwanda rukomeje kwakira, ugenda urushaho kwiyongera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru