AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu bantu 2730 banditse basaba akazi 20% nibo bakabonye muri gahunda ya JOB NET

Yanditswe Apr, 27 2017 15:36 PM | 2,405 Views



Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko kuva gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi muri gahunda yiswe Job Net mu bakozi basaga ibihumbi 2.730 biyandikishije bashaka akazi muribo abasaga 20% bakabonye .

Ni abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu biganjemo urubyiruko bahuriye kuri petit stade amahoro n’abakoresha bo mu bigo bitandukanye, kugirango urwo rubyiruko rushake amahirwe yo kubona akazi cyangwa kuba rwakwimenyereza umwuga muri ibyo bigo.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri bo wo kubona akazi no kumenya ahari amahirwe y’akazi. Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bavuga ko guhurira hamwe n’urubyiruko rwize amasomo atandukanye bibafasha kubona abakozi batiriwe batanga amatangazo y’akazi kandi bikabatwara amafaranga.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ku nshuro ya 4 hatangijwe gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi ngo bimaze gutanga umusaruro no kunganira  gahunda ya leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 000 buri mwaka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage