AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Musanze: Abujura bwongeye kugaragara nyuma y'igihe kirekire

Yanditswe Sep, 13 2016 10:28 AM | 2,162 Views



Bamwe mu baturage batandukanye bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka  Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bwo mu ngo bwongeye kubura nyuma y’igihe bari bamaze bafite agahenge.

Mu rukerera rwo mu ijoro rya keye, nibwo abajura bateye mu Kagari ka Ruhengeri. Bateye ubwoba abaturage, batangaza ko bakutse imitima nyuma yo kubona uburyo bibye urugo ku rundi; nkuko umwe mu baturage Ndagijimana Jean Paul abisobanura.

Uyu Ndagijimana akomeza avuga ko bishoboka ko abantu baba bamaze kwirara kubera igihe cyari gishize batibwa ku buryo n’undi mugizi wa nabi wese ashobora kubaca mu rihumye akazambya ibintu.

Umugore, utifuje ko amazina ye atangazwa, we avuga ko amafaranga basabwa y’irondo baba bayatangira ubusa mu gihe ryaba ryaradohotse kugeza aho abajura biba ariko ntihagire ubakoma mu nkokora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Sebashotsi Jean Paul avuga ko irondo ritigeze ridohoka ahubwo abo bajura babaciye mu rihumye.

Sebashitsi yahumurije abatuye mu murenge wa Muhoza kudakangaranwa n’ubwo bujura ahubwo abasaba kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano bakanatangira amakuru ku gihe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage