AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Nyagatare: Abana 18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame barekuwe

Yanditswe Jan, 21 2018 16:57 PM | 5,175 Views



Muri Gereza y’abana iri mu karere ka Nyagatare kuri iki cyumweru hafunguwe abana 18 batsinze neza ibizamini bya Leta bagahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasabye aba bana kuzitwara neza aho bagiye ndetse no kuzakomeza amasomo yabo cyane ko batsinze neza.

Mu bana 18 barekuwe, 15 nibo batsinze ikizamini cya Leta mu mashuri abanza naho abandi 3 batsinze ikizamini cy’icyiciro rusange kandi bose batsindira ku manota yo hejuru.

Kuri iki cyumweru nibwo habaye umuhango wo kubasezeraho ku mugaragaro ndetse banahabwa n’impapuro zibafungura. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa CIP Sengabo Hillary avuga ko abana 21 aribo bakoze ikizamini bose batsinda neza ariko ngo hari abo byahuriranye nuko barangije ibihano.

Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’abagororwa mu rwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ACP Bosco KABANDA yabwiye aba bana ko aya mahirwe babonye agomba gutuma bareba kure ntabapfane ubusa.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame yamenyesheje inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 19 Mutarama 2018, ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta. Izi mbabazi zitanzwe ku nshuro ya kabiri.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage