AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Nyanza: Hafashwe litiro zirenga 300 z'inzoga itemewe izwi nka 'Muriture'

Yanditswe Oct, 17 2016 14:24 PM | 1,461 Views



Mu karere ka Nyanza, Polisi yakoze umukwabu ku bantu benga bakanacuruza inzoga zitemewe maze hafatwa abantu bane na litiro 310 z’inzoga yitwa muriture.

Muriture kikaba ari ikinyobwa kitemewe gikorwa mu mvange y’amazi,  ibisigazwa by’isukari, amatafari ahiye n’ibibabi by’icyayi. 

Abafashwe harimo n'abari bafite udupfunyika tw'urumogi.

Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje maze nabo bagakorerwa ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

Avuga kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko  iki ari kimwe mu bikorwa bikomeza , bigamije guhagarika uruhererekane rw’ibiyobyabwenge , cyane cyane abakora inzoga zitemewe z’ubwoko bwose.

Abazahamwa n'iki cyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage