AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

OAFLA: Madamu Kagame yibukije ko biyemeje kurandura burundu icyorezo cya SIDA

Yanditswe Jan, 31 2017 16:44 PM | 1,829 Views



Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nteko rusange ya 18 y'umuryango OAFLA washinzwe n'abafasha b'abakuru b'ibihugu muri Afurika bagamije kurwanya Sida. Ni inama yahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe. Mu butumwa bwe muri iki kiganiro, Mme Jeannette Kagame yibukije ko iyi myaka 15 ishize biyemeje kurandura burundu icyorezo cya Sida imaze imyaka itari mike ihitana ubuzima bw'amamiliyoni y'abatuye isi.

I Addis Ababa muri Ethiopia, madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari umwanya wo kwishimira ibyakozwe muri iyo myaka ishize, ariko nanone no gutekereza akazi kakibategereje mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya Sida: Hashize imyaka hari intambwe igenda iterwa ku isi mu kurwanya Sida kandi yabaye intambwe ivuze ikintu gikomeye. Gusa ariko Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ikomeje kwibasirwa bikomeye na Sida. Buri munota hapfa umwana ahitanywe n'uburwayi akomora kuri Sida, kandi buri mwaka miliyoni y'abantu batakaza ubuzima kubera iki cyorezo.Niyo mpamvu tutagomba gucika intege, tudakwiriye gucogora, tutazigera tureka kuyirwanya.”

Madamu Kagame yavuze no ku ngamba zo gukumira ko ababyeyi banduza abana batwite, aho mu Rwanda mu gihe cy'imyaka 16 zashyirwaga mu bikorwa mu bigo by'ubuvuzi bigera kuri 97%, ubu bwandu umwana aterwa n'umubyeyi buva hafi ku 10% bugera kuri 1,8% mu myaka 10.

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku kuba Sida kuri ubu irimo kwibasira urubyiruko, ku buryo iri mu bihitana abari hagati y'imyaka 10-19, ingimbi n'abangavu bakagirwaho ingaruka mu buryo bwihariye.

Aha niho yatangaje ko Sida yahindutse ikibazo kibangamiye iterambere kuko yibasiye abafite imbaraga zo gukora kandi kuyikumira no kuyivura bigasaba amikoro yakagombye gukoreshwa mu zindi gahunda z'ubuvuzi n'iterambere.

Gusa ariko asanga buri wese agomba guhaguruka agaharanira ko Afurika igira urubyiruko ruzira ubwandu bwa Sida.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage