Yanditswe Dec, 22 2017 22:00 PM | 5,720 Views
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente kuri
uyu wa Gatanu yakiriye indahiro z’abashinjacyaha batatu bo ku rwego
rw’ibanze abasaba kuzaha uburemere
kwihutisha amadosiye arebana n’ibyaha bibangamiye umutekano w’igihugu birimo
ruswa, kunyereza umutungo, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Igena Marie Louise, Uwimana Angelique na Twagirayezu Ildefonse nibo
barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe kuzuzuza inshingano nshya bahawe ni
nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 5 z’ukwezi kwa 12 mu
2017.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasabye kuzabyaza umusaruro icyizere bagiriwe n’igihugu anabibutsa indangagaciro zikwiye kubaranga mu kazi binjiyemo. Aba bashinjyacyaha bavuga ko inshingano nshya binjiyemo bumva neza uruhare rwazo mu guteza imbere igihugu, ibi ngo bizahora bibatera imbaraga mu kuzuzuza neza.
Minisitiri w’Intebe kandi yibukije aba bashinjacyaha ku rwego rw’ibanze bimwe mu byaha bikomeje kugaragara mu gihugu abasaba uruhare rwabo mu kubihashya. Minisitiri w’Intebe yanongeye kwizeza ubufatanye urwego rw’Ubushinjacyaha mu kurwongerera imbaraga kugira ngo rukomeze kugira uruhare rugaragara mu gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru