Yanditswe Nov, 01 2018 00:05 AM | 25,029 Views
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze. Abo bashinjacyaha baherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ni Madamu Mukarusagara Janviere na Madamu Uwitonze Clarisse.
Amaze kurahira, Madame Uwitonze Clarisse yagize ati, "Twebwe icyo twumva twashyiramo ingufu cyane, biri n'amahire kuba itegeko rihana ibyaha mu Rwanda byarahindutse aho byagaragaraga ibyaha bigiye biremereye, bityo rero tukumva tuzafatanya n'abandi kugira ngo nkuko itegeko ryagiyeho kugira ngo ibyaha babikaze kubihana natwe tuzafatanya n'abandi kugira ngo tubashe gukurikirana ibyo byaha bitera ibibazo muri sosiyete.''
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abashinjacyaha barahiye kuzuza neza inshingano zabo batanga ubutabera mu kurwanya ibyaha birimo ibyo gusahura umutungo wa leta ,ruswa,gucuruza abantu ,gufata abana ku ngufu nibindi. Ati, ''mbonereho umwanya wo gusaba urwego rw'ubushinjacyaha kurushaho guha imbaraga bimwe mu byaha bigenda bigaragara bimunga umutungo wa leta,cyangwa inzego nkuru z'igihugu cyacu,zimwe murizo rero hakaba hari nkibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa leta,uwa mabanki ,ibigo byimari namakoperative.Hari ibyaha bijyanye nabacuruzi nabakoresha ibiyobyabwenge bityo tukaba twifuza ko urwego rw'ubushinjacyaha bwakopmeza kudufasha kubirwanya ku buryo bwihariye,ndetse nibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'abantu mufasha kugira ngo akabikora bashobore kubireka ndetse nababicuruza.''
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru