AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PM Murekezi yatanze ibihembo ku bantu bitwaye neza mu guharanira umurimo

Yanditswe May, 01 2017 18:01 PM | 4,710 Views



Bamwe mu banyamakuru bahawe ibihembo kuri uyu munsi mpuzamahanga w'umurimo, baravuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko ibyo bakora bifite uruhare runini mu gushishikariza abaturage kwitabira umurimo bagatera imbere.

Abahawe ibihembo ni abatangaje inkuru zifitanye isano no guhanga umurimo no gushishikariza abaturage kuwitabira. Pascal  Nyandwi uzwi ku izina rya P7 mu kiganiro kazi ni kazi cya Radio Rwanda niwe wahize abandi banyamakuru muri uyu mwaka mu gukora ikiganiro gifasha cyane abaturage muri gahunda yo kwihangira imirimo no kwizamura mu iterambere.

Uyu munyamakuru agaragaza ko iki ari ikimenyetso cy'uko abanyamakuru bashobora gukora inkuru zifasha abaturage, cyane ko iki kiganiro gishingiye ku buhamya, "tugenda tugaragaza uburyo umuntu yahera ku bintu bikeya bikarangira ageze kuri byinshi abara amamiliyoni tugaragaza uburyo ababntu babigezeho, ni ikiganiro gishingiye ku buhamya. Iki nicyo kimenyetso cyerekana ko izo nkuru mbi z'amatiku dukwiye kuzirenga nk'itangazamakuru ryo mu Rwanda ahubwo tukajya mu nkuru zigirira abanyarwanda akamaro, zibubaka zikabaha umurongo wo gukora, gutera imbere no kwigira."

Igihembo yahawe kigizwe na certificat ndetse na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda. Uwa kabiri ahabwa ibihumbi 700 na ho uwa gatatu abona ibihumbi 500.

Usibye abanyamakuru bahembewe gutangaza inkuru zifasha abaturage mu birebana no gukunda umurimo, hanahembwe abitwaye neza mu mikino itandutakanye yagiye ihuza abakozi ku giti cyabo cyangwa amakipe y'ibigo byitwaye neza mu mikino y'umupira w'amaguru, imikino y'intoki volley Ball na Basketball, isiganwa ku maguru, igisoro, na biyari.  Abitabiriye iyi mikino bahawe ibihembo basanga siporo ku bakozi ituma barangiza inshingano zabo neza.

Ministre w'intebe Anastase Murekezi witabiriye uyu muhango avuga ko usibye kuba siporo ituma umuntu agira ubuzima bwiza, ngo inafasha umukozi gutanga umusaruro mu kazi ke,"siporo ni nziza kuko ituma buri wese akora neza akazi ashinzwe; siporo niyogere hose mu mashuri, mu bakozi ba leta mu nzego z'abikorera, sosiyete civile siporo nitere imbere ijyanye n'umurimo"

Ibihembo byatanzwe ku bitwaye neza mu mikino yaba ku bantu ku giti cyabo cyangwa amakipe y'ibigo, birimo imidari n'ibikoresho by'imikino.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage