Yanditswe May, 01 2017 18:01 PM | 4,710 Views
Bamwe mu banyamakuru
bahawe ibihembo kuri uyu munsi mpuzamahanga w'umurimo, baravuga ko ari
ikimenyetso kigaragaza ko ibyo bakora bifite uruhare runini mu gushishikariza abaturage
kwitabira umurimo bagatera imbere.
Abahawe ibihembo ni abatangaje
inkuru zifitanye isano no guhanga umurimo no gushishikariza abaturage
kuwitabira. Pascal Nyandwi uzwi ku izina
rya P7 mu kiganiro kazi ni kazi cya Radio Rwanda niwe wahize abandi
banyamakuru muri uyu mwaka mu gukora ikiganiro gifasha cyane abaturage muri
gahunda yo kwihangira imirimo no kwizamura mu iterambere.
Uyu munyamakuru agaragaza ko iki ari ikimenyetso cy'uko abanyamakuru bashobora gukora inkuru zifasha abaturage, cyane ko iki kiganiro gishingiye ku buhamya, "tugenda tugaragaza uburyo umuntu yahera ku bintu bikeya bikarangira ageze kuri byinshi abara amamiliyoni tugaragaza uburyo ababntu babigezeho, ni ikiganiro gishingiye ku buhamya. Iki nicyo kimenyetso cyerekana ko izo nkuru mbi z'amatiku dukwiye kuzirenga nk'itangazamakuru ryo mu Rwanda ahubwo tukajya mu nkuru zigirira abanyarwanda akamaro, zibubaka zikabaha umurongo wo gukora, gutera imbere no kwigira."
Igihembo yahawe kigizwe na certificat ndetse na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda. Uwa kabiri ahabwa ibihumbi 700 na ho uwa gatatu abona ibihumbi 500.
Usibye abanyamakuru bahembewe gutangaza inkuru zifasha abaturage mu birebana no gukunda umurimo, hanahembwe abitwaye neza mu mikino itandutakanye yagiye ihuza abakozi ku giti cyabo cyangwa amakipe y'ibigo byitwaye neza mu mikino y'umupira w'amaguru, imikino y'intoki volley Ball na Basketball, isiganwa ku maguru, igisoro, na biyari. Abitabiriye iyi mikino bahawe ibihembo basanga siporo ku bakozi ituma barangiza inshingano zabo neza.
Ministre w'intebe Anastase Murekezi witabiriye uyu muhango avuga ko usibye kuba siporo ituma umuntu agira ubuzima bwiza, ngo inafasha umukozi gutanga umusaruro mu kazi ke,"siporo ni nziza kuko ituma buri wese akora neza akazi ashinzwe; siporo niyogere hose mu mashuri, mu bakozi ba leta mu nzego z'abikorera, sosiyete civile siporo nitere imbere ijyanye n'umurimo"
Ibihembo byatanzwe ku bitwaye neza mu mikino yaba ku bantu ku giti cyabo cyangwa amakipe y'ibigo, birimo imidari n'ibikoresho by'imikino.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru