Yanditswe Dec, 02 2018 22:37 PM | 34,570 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe arahamagarira urubyiruko rwa Afurika kurushaho gutera ingabo mu bitugu inzego z'ubuyobozi mu ishyirwaho za gahunda zigamije iterambere ry'umugabane. Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye muri Afrika y’epfo ahizihijwe imyaka 100 ishize.
Mbere yo kugeza ijambo ku
bantu ibihumbi bisaga 90 bitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize
Nelson Mandela abayeho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakirijwe amashyi
y’urufaya.
Perezida w’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe yagaragaje Nelson Mandela nk’umuntu w’ingenzi cyane utarigeze atererana umugabane wa Afrika. Ati, "Uyu mugoroba ndi hano kwifatanya namwe mu kwibuka ndetse no guha icyubahiro umurage wa Nelson Mandela . Ntabwo yigeze na gato atererena umugabane wa Afurika. Mandela, yahoraga afite icyizere ko abana ba afurika bafite ubushobozi bwo gukora ikintu cyose gishoboka. Ndagira ngo mbabwire ko biri mu nshingano zacu gukomeza kubakira ku murage wa Mandela."
Imwe mu nkingi za mwamba z'umurage wa Nelson Mandela ni ubwigenge bw'umugabane wa afurika , gusa uku kwigenga kugomba kujyana no kwigira mu mirire ,guca inzara n'imirire mibi nkuko bikubiye mu ngingo ya mbere n'iyakabiri y'intego z'iterambere rirambye SDG's.
Ashingiye ku mbaraga n'ubushobozi by'urubyiruko rw'umugabane wa afurika, rungana na 60% by'abaturage b'umugabane ,perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare muri gahunda zigamije iterambere zirugenerwa. Ati,"Tugomba kwiyemeza gushyiraho gahunda y'imirire myiza ku bana bacu ndetse n'indwara zikomeje kwibasira umugabane wacu. Dufite inshingano zo kubyaza umusaruro urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi kuko uru rwego rufite uburyo bwinshi bwo guhanga imirimo ndetse n'iterambere kuri bose. Twebwe nk'abanyafurika intego yacu niyo kugira uburenganzira bwo kujya mu bice byose by'umugabane wacu nta nkomyi, tugakorana, tukubaka ubushuti nta mipaka ituzitira, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe nuwacu twese,niyo mpamvu turimo gukora uko dushoboye kose ngo uyu muryango wacu urushaho gukomera no kugirira inyungu abaturage bawo ariyo mpamvu dushaka ko urubyiruko rwa Afurika rufata iya mbere mu kwesa iyi ntego y'iterambere rirambye nkuko byagarutsweho na benshi hano i SOWETO. Ndagirango mbabwire mwebwe rubyiruko ko muduteye ishema, nidushyira hamwe tuzubaka afurika idukwiriye.
Umuryango Global Citizen ubungabunga umurage wa Nelson Mandela ukora ibikorwa kurwanya ubukene hirya no hino ku isi niwo wateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Nelson Mandela byizihirijwe muri Stade SOCCER City I Johannesburg muri Afrika y’Epfo.
Kuva mu 2012, ibikorwa miliyoni 14.2 by’uyu muryango byafashije mu gushyira mu bikorwa gahunda z’abayobozi hirya no hino ku Isi, bifite agaciro ka miliyari 37.9 z’amadorali ya Amerika. Ibikorwa by’uyu muryango byitezweho gufasha mu guteza imbere abatuye isi bangana na miliyari 2,25 hirya no hino ku Isi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru