AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame ari mu Bwongereza mu nama ya Wall Street Journal kuri Afurika

Yanditswe Mar, 07 2017 22:35 PM | 1,528 Views



Perezida wa republika Paul Kagame ari mu gihugu cy'u Bwongereza aho kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru 'The wall Street Journal' cyandika ku nkuru z'ubukungu n'amasoko y'imali n'imigabane.

Iki kiganiro cyari gifite insanyamatsiko igira iti: Investing in AfriCa: Africa's past and future, bivuze ngo gushora imari muri Afrika: ejo hashize n'ahazaza ha Afrika.

Ni ikiganiro cyayobowe n'umunyamakuru w'inararibonye Gerard Baker.

Perezida Kagame yamusobanuriye uko abona ishoramari kuri uyu mugabane, aho yagaragaje ko wakagombye kuba warakuye amasomo mu gutegera amaboko amahanga, kuko nta cyo byayigejejeho.

 Yemeza ko Afrika ikwiye kurushaho kwishyira hamwe, kandi ikabyaza umusaruro umutungo kamere ifite ndetse n'imbaraga z'abayituye. 

Perezida Kagame yakiriwe n'imbaga y'abanyarwanda batuye mu bwongereza, aho batonze imirongo ku mihanda n'ibyapa byanditse amagambo ashyigikira umukuru w'igihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage