AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame na Madamu batoreye mu Bushinwa aho bari mu butumwa bw'akazi

Yanditswe Sep, 02 2018 21:49 PM | 11,560 Views



Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame, batoreye mu gihugu cy'u Bushinwa aho bari mu ruzinduko rw'akazi. Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu Kayonga Charles avuga ko hari n'abandi bayobozi bo mu Rwanda basaga 30 batoreyeyo kuko bitabiriye inama y'ihuriro ku bufatanye bw'u Bushinwa na Afrika itangira kuri uyu wa mbere i Beijing.

Kuri ambasade y'u Rwanda i Beijing mu Bushinwa, ni ho perezida wa repubulika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame batoreye kuri iki cyumweru. Ni igikorwa bitabiriye ahagana saa tanu z'igitondo ku isaha y'i Beijing ari yo saa kumi n'imwe z'igitondo i Kigali mu Rwanda.

Aha kuri ambasade y'u Rwanda hatoreye kandi n'abandi banyarwanda iki gikorwa cyasanze bari mu Bushinwa n'abasanzwe bahabarizwa biganjemo abanyeshuli.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, Charles Kayonga, yavuze ko aho Perezida Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame batoreye ari ho abanyarwanda basaga 1200 baba mu Bushinwa, bose bagombaga gutorera.

Perezida wa Republika na madame we, bageze mu Bushinwa kuri uyu wa 5, aho kuri uyu wa mbere bitabira inama y'ihuriro ku bufatanye n'ubuhahirane hagati y'u Bushinwa n'umugabane wa Afrika, FOCAC mu mpine z'icyongereza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage