AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahuye n'abanyafurika abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa

Yanditswe Mar, 18 2017 20:09 PM | 2,693 Views



Kuri uyu wa gatandatu perezida wa Repubulika Paul Kagame nibwo yasoje uruzinduke rw'iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cy'ubushinwa. Mbere yo gusoza uru ruzinduko umukuru w'igihugu yagiranye ibiganiro n'abahagarariye ibihugu byabo bya Afurika mu Bushinwa.

Ibi biganiro bya perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abahagarariye ibihugu byabo bya Afurika mu Bushinwa, byibanze ku bijyanye n'amavugururwa mu muryango wa Afrika yunze ubumwe, ndetse n'uruhare rwabo  mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by’uyu muryango. Ni ibiganiro byibanze ku ngamba n'ibikorwa bikomeje mu rwego rwo kuvugurura umuryango w'Afrika yunze ubumwe.

Perezida Paul Kagame kandi yahuye n'itsinda ry'abashoramali b'abanyarwanda ndetse nabahagarariye abanyarwanda batuye mu gihugu cy'ubushinwa, bose bagaragarijwe uruhare bakwiye kurushaho kugira mu iterambere ry'igihugu.

Umukuru w'igihugu yahuye kandi n' abanyeshuri babanyarwa biga mu bushinwa. Abanyeshuri bagera kuri 500 biga muri kaminuza zitandukanye mu bushinwa beshi bakaba biga ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga, ndetse n'ubuvuzi.Abagera kandi kuri 50 biga mu cyiciro cy'ikirenga cg PhD

Perezida Kagame na madame we Jeannette Kagame bageze i Beijing mu Bushinwa ku munsi w'ejo ku wa Gatanu.

Mu biganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, perezida Xi Jinping yashimye uburyo umubano w’ibihugu byombi wagiye utera imbere mu myaka 46 ishize, haba mu bijyanye no kwizerana muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco.

Yavuze ko hari ubushake bwo gufasha u Rwanda kubaka igice cyagenewe inganda, bikajyana n’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere urwo rwego rw'inganda, iterambere ry’ubuhinzi bugezweho, ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’umutekano. Perezida Jinping akaba yijeje perezida Kagame ko bazakomeza gushishikariza abashoramari benshi b’abashinwa gushora imari mu mishinga minini y’ibikorwaremezo mu Rwanda.

Perezida Kagame nawe yabwiye perezida Xi Jinping ko umubano n'ubufatanye biri hagati y'u Rwanda n'Ubushinwa ari iby'agaciro gakomeye.

Yashimye uruhare rw'Ubushinwa mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda no kwiteza imbere. Perezida Kagame kandi yahamagariye abashoramari benshi b'abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda, yaba mu buhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo ndetse n'ibikorwa remezo.


Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage