AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Felipe Nyusi wa Mozambique

Yanditswe Oct, 24 2016 17:21 PM | 1,622 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique aho yatangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

Ministre w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasobanuye ko muri uru ruzinduko ibizaganirwaho ari ubufatanye bw'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburobyi, ibikorwa remezo, ubutabera n’izindi.

Ministre Mushikiwabo nawe uri muri Mozambique yasobanuye ko we yaraye abonanye n'abanyarwanda baba i Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique.

Biteganyijwe kandi ko ejo ku wa kabiri perezida Kagame azatanga ikiganiro kizibanda ku ruhare rw’abikorera mu Rwanda mu iterambere ry’igihugu.

Ni ikiganiro kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi, abanyeshuri ndetse n’abanyamakuru.

Mozambique ishima umuvuduko w’u Rwanda mu iterambere, aho rukomeje  kwiyubaka mu bukungu rushingiye ku buhinzi, inganda na serivisi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage