Yanditswe Aug, 31 2017 23:02 PM | 5,954 Views
Nyuma yo kwakira indahiro y'abagize guverimoma, Perezida wa Republika Paul Kagame yatangaje ko yifuza impinduka zihuse mu mikorere. Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017, yakiriye indahiro y'Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta bagize guverinoma bashyizweho nyuma y'amasaha make Minisitiri w'intebe mushya arahiye.
Perezida wa Republika Paul Kame yavuze ko kunoza imikorere n'imikoranire mu bagize inzego z'ubuyobozi bidasaba abaterankunga ashimangira ko yifuza impinduka mu mikorere.
Umukuru w'igihugu yatangaje ko u Rwanda rufite ibibazo byihariye birimo no
kuba ruri kure y'inyanja ngari bigatuma ikiguzi cyo kwinjiza no gusohora ibintu
mu gihugu gihenda avuga ko ibyo nabyo ubwabyo bikwiye gutuma abantu bagira
imyitwarire n'imikorere byihariye.
Mu ijambo rishimangira icyo ategerje kubafashe ku ibendera ry'igihugu
barahirira ko bazaharaanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, Perezida
Kagame yagaragaje isura nyayo y'umuyobozi ukwiriye iryo zina.
Mu baminisitiri 20 harimo abagore 10 naho mu banyamabanga ba Leta 11 harimo abagore 2.Kuri 31 bagombaga ku rahira 3 ntibari bahari kubera impamvu zitatangajwe ariko Perezida wa Repubulika bazashakirwa umwanya wo kurahira kimwe na bamwe mu bandi bayobozi baherutse gushyirwa mu myanya itandukanye.8 mu bagize guverinoma yagiyeho ni bashya harimo abaministiri 5 n'abanyambanga ba Leta 3.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru