AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye indahiro y'abayobozi bagize guverinoma nshya

Yanditswe Aug, 31 2017 23:02 PM | 5,954 Views



Nyuma yo kwakira indahiro y'abagize guverimoma, Perezida wa Republika Paul Kagame yatangaje ko yifuza impinduka zihuse mu mikorere. Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017, yakiriye indahiro y'Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta bagize guverinoma bashyizweho nyuma y'amasaha make Minisitiri w'intebe mushya arahiye.

Perezida wa Republika Paul Kame yavuze ko kunoza imikorere n'imikoranire mu bagize inzego z'ubuyobozi bidasaba abaterankunga ashimangira ko yifuza impinduka mu mikorere.

Umukuru w'igihugu yatangaje ko u Rwanda rufite ibibazo byihariye birimo no kuba ruri kure y'inyanja ngari bigatuma ikiguzi cyo kwinjiza no gusohora ibintu mu gihugu gihenda avuga ko ibyo nabyo ubwabyo bikwiye gutuma abantu bagira imyitwarire n'imikorere byihariye.

Mu ijambo rishimangira icyo ategerje kubafashe ku ibendera ry'igihugu barahirira ko bazaharaanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, Perezida Kagame yagaragaje isura nyayo y'umuyobozi ukwiriye iryo zina.

Mu baminisitiri 20  harimo abagore 10 naho mu banyamabanga ba Leta 11 harimo abagore 2.Kuri 31 bagombaga ku rahira 3 ntibari bahari kubera impamvu zitatangajwe ariko Perezida wa Repubulika bazashakirwa umwanya wo kurahira kimwe na bamwe mu bandi bayobozi baherutse gushyirwa mu myanya itandukanye.8 mu bagize guverinoma yagiyeho ni bashya harimo abaministiri 5 n'abanyambanga ba Leta 3.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage