AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye ku meza abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Jan, 16 2018 22:18 PM | 8,997 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rushyize mu gihe ruyoboye umuryango w' Ubumwe bwa Afrika rushyira imbaraga mu kwishyira hamwe kw' ibuhugu bigize uyu mugabane.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n'imiryango mpuzamahanga. Perezida Kagame yabahaye ikaze mu Rwanda cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo bari bitabiriye uyu muhango ku nshuro ya mbere anagaragaza ko umwaka ushize wabaye mwiza ku gihugu.

Uwavuze mu izina ry'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda John Mwangemi uturuka muri Kenya yabanje gushimira Perezida Kagame watsinze amatora y'umukuru w'igihugu ndetse n'uburyo abanyarwanda bayitwayemo neza anizeza ko bazakomeza gukoreana neza n'u Rwanda.

Perezida wa Repubulika yanakomoje ku kibazo cy'abimukira bari muri Libya avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira ababishaka bose, ari abashaka kuza, ndetse n'abifuza kuhanyura mbere yo gusubira mu bihugu byabo.

Yongeyeho u Rwanda rutazahwema gukorana n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta zitandukanye, n'imiryango mpuzamahanga mu gushakira umuti iki kibazo.

Inkuru irambuye mu mashusho




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage