Yanditswe Jan, 16 2018 22:18 PM | 8,997 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rushyize mu gihe ruyoboye umuryango w' Ubumwe bwa Afrika rushyira imbaraga mu kwishyira hamwe kw' ibuhugu bigize uyu mugabane.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n'imiryango mpuzamahanga. Perezida Kagame yabahaye ikaze mu Rwanda cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo bari bitabiriye uyu muhango ku nshuro ya mbere anagaragaza ko umwaka ushize wabaye mwiza ku gihugu.
Uwavuze mu izina ry'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda John Mwangemi uturuka muri Kenya yabanje gushimira Perezida Kagame watsinze amatora y'umukuru w'igihugu ndetse n'uburyo abanyarwanda bayitwayemo neza anizeza ko bazakomeza gukoreana neza n'u Rwanda.
Perezida wa Repubulika yanakomoje ku kibazo cy'abimukira bari muri Libya avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira ababishaka bose, ari abashaka kuza, ndetse n'abifuza kuhanyura mbere yo gusubira mu bihugu byabo.
Yongeyeho u Rwanda
rutazahwema gukorana n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta zitandukanye,
n'imiryango mpuzamahanga mu gushakira umuti iki kibazo.
Inkuru irambuye mu mashusho
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru