Yanditswe Feb, 13 2018 14:54 PM | 9,489 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na
mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba kuri uyu wa kabiri bagiranye ibiganiro
byibanze ku cyarushaho guteza imbere ubuhahirane bw'ibihugu byombi hongerwa
imbaraga mu kubahiriza amasezerano yemeranyijwe n'impande zombi.
Ku kibuga cy'indege yakiriwe
n'abayobozi mu nzengo nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga
ubutwererane n'ibihugu by'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, Louise
Mushikiwabo.
Nyuma yo kugera mu Rwanda Perezida Ali Bongo Ondimba yahuye n'Umukuru w'igihugu Paul Kagame bagirana ibiganiro byagarutse ku mutekano wo mu karere ka Afurika yo hagati.
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa
Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet nawe yagarutse ku biganiro byahuje abakuru
b'ibihugu byombi avuga ko byanibanze ku cyarushaho guteza imbere ubuhahirane
bw'ibiguhugu bihuriye mu muryango wa Afurika yo hagati CEACE.
Ku mugoroba Perezida Ali Bongo Ondimba yasoje uru ruzinduko.Akaba yaherekejwe ku kibuga cy'indege n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu .
U Rwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye n'ubutwererana na Gabon mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere aho Sosiyete y'indege ya Rwandair, ikorera ingendo i Libreville mu murwa Mukuru wa Gabon.
Muri Kamena 2016 na bwo Perezida Ali Bongo Ondimba yaje mu Rwanda mu Nama ya “Smart Africa.” Icyo gihe we na mugenzi we w'u Rwanda batangaje ko bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’u Rwanda na Gabon.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru