AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abasirikare gushaka ubumenyi no kuba abanyamwuga

Yanditswe Dec, 11 2018 22:35 PM | 29,998 Views



Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye ingabo z’u Rwanda ko bakwiye gushakisha ubumenyi no gukora umurimo wabo neza kurushaho kuko aribyo bigira igisirikare icy’umwuga.

Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu gikorwa cyo gusoza imyitozo ya gisirikare ikomatanyije y'imitwe yose y'ingabo z'u Rwanda RDF, mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame, yabwiye ingabo z’u Rwanda ko muri iyi si turimo ubutwari n’ubwitange bidahagije, ariko ko aribyo by'ibanze kandi babifite.

Umukuru w'igihugu kandi yababwiye ingabo z’u Rwanda ko abanyarwanda babashimira ku kazi katoroshye bakora ko kurinda igihugu n’abagituye, abagaragariza ko ubwitange n’umurava byabo aribyo bituma abaturage bagira umutekano usesuye; ari nayo mpamvu y’iyo myitozo barimo I Gabiro. 

Perezida Kagame yababwiye ko imyitozo berekanye ari ikimenyetso cy'uko bafite ubushobozi bwo guhangana n'udashakira icyiza igihugu, kandi ko bigaragariza ko uwahirahira wese ashaka guhungabanya igihugu ntaho yamenera.

Umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda Paul Kagame yashimiye ingabo kubera akazi bahisemo gukora ko kurinda abaturage kuko gasaba byinshi kurusha ibyo igihugu kibaha, mu bijyanye n'umushahara cyangwa ibikoresho ariko ko bitabahagarika gukomeza akazi biyemeje, ko akazi ingabo z'u rwanda zikora karenze inyungu z'umuntu bwite ahubwo ari ku nyungu z'igihugu.

Mu kuganiriza ingabo z'u Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje ko ntakidashoboka mu gihe umuntu arangwa no gutekereza n'indangagaciro, ati:  “Umwanzi azatwifuriza ikibi, ariko ntabwo azadutsinda, uzashaka guhungabanya umutekano wese azatsindwa.”

Ati kandi:,  “Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.

Yakomeje avuga ko haba mu bihe byashyize, ibizaza, n'igihe abanyarwanya bazaba bageze  kuri byinshi, mu muco wabo nta byinshi byo kwangiza, aho biza byiyongera kuri bwa bushobozi bakwiriye kuba bafite, batabona uko babyifuza.

Perezida Kagame yarangije yifuriza Ingabo z'igihugu akazi keza, Noheli Nziza n'Umwaka Mushya muhire w'2019.

Iyi akaba ari imyitozo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 3, iyo muri uyu mwaka yiswe Hard Punch III/2018, Imyitozo yaranzwe no kwerekana ubushobozi bw'igisirikare mu bikorwa by'urugamba.

Ibiro by'ubuvugizi bw'ingabo z'u Rwanda busobanura ko iyi myitozo yashyizweho kugirango imitwe yose ya gisirikare ibashe kunoza no gukorera hamwe mu gihe cy'intambara. Nubwo ari imyitozo, ibikorwa byo kurasa byakozwe mu buryo nyabwo nkuko bikorwa ku rugamba. Iki gikorwa cyanitabiriwe na bamwe mu bagize guverinoma.

Imyitozo nk'iyi yaherukaga kuba mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, nabwo ikaba yari yabereye I Gabiro mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare I Gabiro mu karere ka Gatsibo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage