AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gukuraho imbibi mu buhahirane

Yanditswe Jul, 01 2017 14:24 PM | 4,589 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye  inama ya AfleximBank imaze iminsi ibera mu Rwanda yitabiriwe n'abarenga 1000 barimo abayifitemo imigabane n'abandi bafatanyabikorwa.

Mw' ijambo yagejeje ku bitabiriye iri nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yavuze ko hashize imyaka isaga 20 Afleximbank ikusanya amafaranga yo gutera inkunga imishinga y' iterambere kdi igira uruhare mw' iterambere no kwigenga kw' Afurika.

Umukuru w'igihugu yavuze ko inzira ikiri ndende kdi hakiri akazi kenshi ko gukora  kugirango abanyafurika bateze imbere ubuhahirane hagati yabo kandi bazamure ikigero cy'ubucuruzi bukorerwa hagati y'ibihugu by'Afurika ubwabyo usanga buri  ku kigero cyo hasi ya 15%.

 Yavuze ko Afurika igomba guhagarara ishikamye muri iki gihe hagenda habaho impinduka zinyuranye mu bijyanye n'ubukungu.

Umukuru w' igihugu avuga ko akenshi afurika itabonera inyungu mu gushaka gukorana ubucuruzi n'ibindi bice byo kw'isi.

Perezida wa Repubulika avuga ko Afurika ikeneye gutera imbere mu bijyanye n' inganda, akaba ariyo mpamvu ibihugu by' Afurika bigomba guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo,  bigaharanira gushora imari hagati yabyo kdi bikubaka ibikorwaremezo bihuriyeho kugirango byoroshye urujya n' uruza rw' abantu n' ibintu ku mugabane w' Afurika.

Akaba yasoje ashima services nziza Afleximbank ikomeje kugeza ku banyafurika, kandi za leta n'abikorera barasabwa kubyaza umusaruro  uburyo bwashyizweho na Afleximbank.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage