Yanditswe Jul, 01 2017 14:24 PM | 4,589 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama ya AfleximBank imaze iminsi ibera mu Rwanda yitabiriwe n'abarenga 1000 barimo abayifitemo imigabane n'abandi bafatanyabikorwa.
Mw' ijambo yagejeje ku bitabiriye iri nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko hashize imyaka isaga 20 Afleximbank ikusanya amafaranga yo gutera inkunga imishinga y' iterambere kdi igira uruhare mw' iterambere no kwigenga kw' Afurika.
Umukuru w'igihugu yavuze ko inzira ikiri ndende kdi hakiri akazi kenshi ko gukora kugirango abanyafurika bateze imbere ubuhahirane hagati yabo kandi bazamure ikigero cy'ubucuruzi bukorerwa hagati y'ibihugu by'Afurika ubwabyo usanga buri ku kigero cyo hasi ya 15%.
Yavuze ko Afurika igomba guhagarara ishikamye muri iki gihe hagenda habaho impinduka zinyuranye mu bijyanye n'ubukungu.
Umukuru w' igihugu avuga ko akenshi afurika itabonera inyungu mu gushaka gukorana ubucuruzi n'ibindi bice byo kw'isi.
Perezida wa Repubulika avuga ko Afurika ikeneye gutera imbere mu bijyanye n' inganda, akaba ariyo mpamvu ibihugu by' Afurika bigomba guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo, bigaharanira gushora imari hagati yabyo kdi bikubaka ibikorwaremezo bihuriyeho kugirango byoroshye urujya n' uruza rw' abantu n' ibintu ku mugabane w' Afurika.
Akaba yasoje ashima services nziza Afleximbank ikomeje kugeza ku banyafurika, kandi za leta n'abikorera barasabwa kubyaza umusaruro uburyo bwashyizweho na Afleximbank.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru