Yanditswe Feb, 12 2018 18:04 PM | 6,753 Views
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame avuga ko servisi z'ubwishingizi zigira uruhare runini mu
guteza imbere ishoramari no kuzamura icyizere cy'abarikora. Perezida Paul
Kagame yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama rusange
ya 42 y'ihuriro ry’ibigo by'ubwishingizi muri Afrika iteraniye I Kigali.
Ni inama
yitabiriwe n'abarenga 800 baturutse mu bihugu bigera kuri 32 byo muri Afurika,
barebera hamwe uburyo Afurika yahangana n'imbogamizi zibangamira urwego rw’ubwishingizi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije iyi nama izamara iminsi 4 yashimangiye uruhare rwa serivisi zijyanye n'ubwishingizi mu kuzamura ubukungu bw'ibihugu nubw'ababituye muri rusange. Yagize ati, ''Serivisi z'ubwishingizi zituma abashoramari na ba rwiyemezamirimo batinyuka. Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kimwe cya gatatu cy'inguzanyo zikomoka muri sosiyete z'ubwishingizi. Ubwishingizi kandi bufasha mu kubaka icyizere ku bakora ubucuruzi bukorerwa ku ntera ndende. Nta bwishingizi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burahagarara. Uko ibigo by'ubwishingizi bikomeza gufasha ababigana, bibika amafaranga yifashishwa mu ishoramari ry'imbere mu gihugu bityo bikongera umubare w'imishinga ishobora gukorwa mu bukungu bw'igihugu.''
Perezida w'ihuriro ry'ibigo bw'ubwishingizi muri Afrika, Adama Ndiaye avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikenewe mu kuzamura serivise abagana urwego rw'ubwishingizi bakeneye. Ati, ''Ikoranabuhanga ryakomeje gutera imbere ku muvuduko wo hejuru muri iyi myaka ya vuba. Kugirango umugabane wa afurika ubashe kugendera kuri uwo muvuduko ni ukongera imbaraga kurusha abantu babitekerezaga. Turasiganwa n'igihe kandi tugomba kugira icyo dukora byihuse kugirango turengere afurika tuyikura muri karande yo guhezwa. tugomba gushyiraho isoko rusange ry'umugabane, tugashyiraho ibikorw aremezo byacu, tukazamura ubukungu bwacu dukoresheje iryo koranabuhanga.''
Tiako Esther waturutse muri Cameroon yagaragaje ko icy’ingenzi ari no gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire ya bamwe mu bijyanye no gufata ubwishingizi. Yagize ati, ''Ikibazo mu byukuri ni umuco. abatanga serivisi z'ubwishingizi bakwiye gukwirakwiza, kumenyesha no gukundisha abantu ubwishingizi. ni gahunda ndende kuko turavuga kwinjira mu ikoranabuhanga ariko mbere yo kwinjizamo ikoranabuhanga ni ngombwa kubanza kwinjiza mu bantu umuco wo gufata ubwishingizi.
Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda rwakiriye iyi nama ngarukamwaka y'ibigo by'ubwishingizi muri Afurika kuko rwayakiriye muri 2004 no muri 2012.
Mu 1976 ni bwo ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu bihugu bya Afrika, FANAF ryashinzwe muri Cote d’Ivoire, ubu rikaba rimaze kugira ibigo 206 by’ibinyamuryango byo mu bihugu 29.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru