AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage mu muganda rusange

Yanditswe Jun, 26 2017 15:20 PM | 2,060 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko abashyize ibikorwa mu bishanga ku buryo budakurikije amategeko, byimurwa kugirango habungabungwe urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri uwo muganda usoza uku kwezi kwa 6, Perezida wa repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gasabo na Kicukiro gutera ibiti mu gishanga cya Nyandungu gifite ubuso bwa hegitari 134, giherereye mu mirenge ya Ndera na Nyarugunga.

Nyuma y'uyu muganda, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagarutse ku kamaro k'ibishanga nko kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, gutanga imvura n'ibindi, asaba abafite ibikorwa mu bishanga byashyizwemo binyuranyije n’amategeko kubyimurira. Yagize ati, ''Mu minsi micye iri imbere bigomba gukosorwa ubwo ndaburira abazi ko bari aho hantu aho ariho hose waba ufitemo ishuri, waba ufitemo inzu wubatsemo ubamo, waba ufitemo famu y'inka. biraza gushakirwa ubundi buryo ibyo bijye aho bikwiriye kuba bijya bive aho bidakwiriye kuba biri.''

Abaturage bakoranye umuganda na Perezida Kagame bavuze ko bashimishijwe no gufatanya n'abayobozi bakuru mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse ko ari ikimenyetso ko bafatanyije n'ubuyobozi bwabo mu iterambere ry'igihugu.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yasobanuye ko umuganda ari ikimenyetso cy'ubufatanye, asaba abaturage kurushaho gukorera hamwe kuko aribyo bizatuma igihugu kirushaho kugera kuri byinshi byiza.

Igishanga cya Nyandugu cyatangiye guhindurwa ahantu nyaburanga 'eco-tourism park' aho abantu bashobora kuruhukira, kwidagadurira ndetse hakazashyirwa n'amwe mu mateka y'u Rwanda.

Umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu kiri kuri hegitari 134 ujyanye na gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije, kongera urusobe rw'ibinyabuzima, kugabanya imyuzure no kubungabunga ibishanga, biteganyijwe ko imirimo yo kugitunganya izatwara amafaranga y'u Rwanda miliyari 2 na miliyoni zirenga 400.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage