AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa Transform Forum muri Ghana

Yanditswe Jun, 21 2018 22:28 PM | 133,155 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko nta rwitwazo rwakagombye kubaho rutuma umugabane wa Afrika udatera imbere kandi nyamara ufite  umutungo ugaragara wawufasha gutera imbere. Ibi umukuru w'igihugu yabivugiye mu ihuriro riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika riri kubera muri Ghana, akaba yatanze ibitekerezo ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika.

Muri iri huriro ry'iminsi ibiri rigamije guha umwanya abikorera n'indi miryango itegamiye kuri leta ngo baganire ku buryo bagira uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry'ubukungu ku mugabane wa Afurika, perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wa Ghana na Visi Perezida Daniel Kablan Duncan wa Côte d'Ivoire, batanze ibitekerezo ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika ndetse no ku buryo bwakoreshwa mu kuzishyigikira cyane cyane bibanda ku ruhare rw'abashoramari n'abikorera bo ku mugabane wa Afurika n'ab'ahandi ku Isi.

Perezida Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri iki gihe yashimangiye ko bitumvikana uburyo Afrika yaba umugabane ukennye kandi ufite ibikenewe byose. Yavuze ko imyumvire ikwiye guhinduka kuko ngo gusigara inyuma mu iterambere kwa Afrika ikibazo ari imyumvire, ibintu ahurizaho na perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo. Yasobanuye ko kuba hari intambwe nziza u Rwanda rumaze kugeraho, nta kidasanzwe cy'uburyo ibintu bikorwamo ku buryo bitakorwa no mu bindi bihugu bya Afrika.  

Mu iterambere rya Afrika, perezida wa Ghana we yavuze ko mu gihe cyose amabanki yaba atagaragaza uruhare rwayo mu gutera inkunga imishinga yo mu rwego rw'ubuhinzi ndetse no mu bindi byiciro, nabyo byagorana kugera ku mpinduka zifuzwa, bityo ko imikorere ikwiye guhinduka. Vice perezida wa Cote d'Ivoire we anavuga ko gahunda yo kwihuza kwa Afrika igomba gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo Afrika itere imbere.

Mu iterambere rya Afrika, perezida wa Ghana we yavuze ko mu gihe cyose amabanki yaba atagaragaza uruhare rwayo mu gutera inkunga imishinga yo mu rwego rw'ubuhinzi ndetse no mu bindi byiciro, nabyo byagorana kugera ku mpinduka zifuzwa, bityo ko imikorere ikwiye guhinduka. Vice perezida wa Cote d'Ivoire we anavuga ko gahunda yo kwihuza kwa Afrika igomba gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo Afrika itere imbere. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage