AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Mnangagwa avuga ko ubumwe buzoroshya amasezerano y'isoko rya Afrika

Yanditswe Mar, 20 2018 22:35 PM | 4,222 Views



Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa asanga gushyira mu bikorwa amasezerano y'isoko rihuriweho rya Afrika agiye gusinywa kuri uyu wa 3, bizoroha kuko ibihugu bizaba byiyemeje gukorera hamwe. Ku rundi ruhande, Dr Donald Kaberuka we asanga Afrika igiye kurushaho gutekana no kugera ku iterambere ryifuzwa.

Mu kiganiro kigamije kungurana ibitekerezo ku mbaraga z'ishoramari rya Afrika, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa asobanura ko abanyafrika bakeneye gukorana kuko iby'ibanze uyu mugabane ukeneye ngo ubashe gutera imbere bihari. Ati, "...kugirango tubigereho dukeneye ubufatanye, kuganira ku buryo buhoraho tukabicengeza mu baturage bacu tubereka ko turi kumwe twese twatsinda. Kuba hari ibihugu bitera imbere si uko ari byo bihabwa amahirwe ahubwo bifite intego, ni ngombwa gusangira ibitekerezo tukihutisha imishinga tukareba uko yashyirwa mu bikorwa ku nyungu z'abaturage bacu.

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo asobanura ko inzego za leta n'iz'abikorera zigomba kugira uruhare rugaragara kugirango imishinga yose itegurwa ishyirwe mu bikorwa; gusa ngo hakwiye kurebwa urwego ibikorwaremezo bya Afrika biriho kugirango bitazakoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'ishoramari ibihugu bya Afrika byifuza. Yagize ati, "...Ibikorwaremezo ni ikintu gikomeye rwose: twakora dute tudafite itumanaho, nta gutwara abantu n'ibintu, nta muriro n'ibindi. Ni gute ibyo tugomba kubishyira imbere? Niba ejo tuzasinya aya masezerano y'ingirakamaro ni ukwizera niba ibyo bikorwaremezo byuzuzanya bigomba gushyirwamo imbaraga bikajyana n'ibindi bikenewe."

Kuva mu mwaka wa 2016, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yahawe inshingano zo gukora amavugurura y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe. Dr Donald Kaberuka yari mu itsinda ryateguye ayo mavugurura. We asanga gusinya amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho ari yo nzira y'iterambere n'amahoro arambye. Yagize ati, "...reka ntange urugero rumwe: mu gace ka Aziya ahatuwe na miliyoni 600 z'abaturage,  Cambodia, Laos, Vietnam gutyo: hariya hahoze umutekano muke igihe kirekere. Ariko igihe bishyiraga hamwe abayapani bahashoye imari ku buryo butagira ingano imirimo iraboneka ubu hari mu hantu hari umutekano ku isi: Ndizera ko hejuru y'uko aya masezerano aganisha mu bucuruzi, ni inzira yo kubaka umutekano ku mugabane wa Afrika."

Kugeza ubu ibihugu bya Afrika bikora ubucuruzi hagati yabyo ku gipimo cya 17% mu gihe ku yindi migabane iki gipimo kikubye inshuro 2 cyangwa 3. Gusinya amasezerano agamije koroshya ubucuruzi n'ishoramari mu bihugu bya Afrika bizasiga nibura ubucuruzi bukorwa imbere mu bihugu bya Afrika bugera ku gipimo cya 52% mu mwaka wa 2022.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage