AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yakiriye visi perezida w'ubuhinde mu biro bye

Yanditswe Feb, 20 2017 18:42 PM | 1,371 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye vice perezida w'igihugu cy'ubuhinde Shri Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda iravuga ko mu byo aba bayobozi baganiriye harimo ibijyanye no gukomeza gutsura umubano w'ibihugu byombi, guteza imbere ubukungu ubuzima n'ibikorwaremezo.

Ibiganiro perezida Kagame yagiranye na visi prezida w'ubuhinde Shri Hamid Ansari byagarutse cyane cyane ku mubano uranga ibihugu byombi n'uko wakomeza gutera imbere ariko uyu muyobozi ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nk'uko bisobanurwa n'umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Claude Nikobisanzwe,"mu gitondo yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside ku gisozi, abwira perezida wacu ukuntu byamurenze ariko anashima ukuntu u Rwanda rwavuye muri ibyo bibazo rwarimo icyo gihe rukaba rugezo aho rugeze ubu, anashimira perezida wacu ko ariwe wayoboye izo mpinduka"

Imibare itangazwa n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere/RDB igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2011-2016 igihugu cy'ubuhinde cyazanye mu Rwanda imishinga 66 yose hamwe ifite agaciro ka miliyoni 317 z'amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 260 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ububanyi n'amahanga avuga ko umushinga wihutirwa ubuhinde bugiye gukomeza ari uwo kubaka uruganda rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya 2.

Usibye kuba visi perezida w'ubuhinde yakiriwe na Perezida Paul Kagame, uyu muyobozi yanakiriwe na perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Hon Bernard Makuza wanamuherekeje mu biro by'umukuru w'igihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage