AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida w'inteko Mukabalisa yitabiriye ihuriro ry'abagore mu nzego z'ubuyobozi

Yanditswe Nov, 28 2018 22:46 PM | 33,797 Views



Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yitabiriye ihuriro mpuzamahanga rihuje abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, mu gihugu cya Iceland.

Mu ijambo yagejeje ku baryitabiriye, yababwiye ko ubusumbane hagati y’ibitsina byombi atari ikibazo gusa mu rwego rwa politiki cyangwa se rw’imibereho myiza, ko ahubwo ngo binagira ingaruka zikomeye mu rwego rw’ubukungu.

Yavuze ko mu gihe abagore, bagize ½ kirenga cy’abatuye isi, badahawe amahirwe yabo yose, kandi mu nzego zose, iyi si yahura n’ibibazo bikomeye.

Yongeyeho ko ubukene, kutiga n’umushahara muto mu kazi, umuco n’ibindi bikomeje kubuza abagore gukoresha uburenganzira bwabo burimo kugera ku mahirwe yo mu rwego rw’ubukungu n’ibindi.

Hon.Mukabalisa yavuze ko iri huriro ry’abagore bari mu buyobozi bwa politiki ari amahirwe akomeye yo kongera gutekereza kuho uburinganire bugeze, ubu, ku mugabane w’Afrika no gufata ingamba zo kuzamura ishoramari mu bijyanye n’uburinganire  no kwigira kw’abagore.

Yavuze ko Afrika itakaza byinshi kubera ubusumbane bw’ibitsina byombi. Aha yagaragaje ko guhangana n’ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore bisaba ubukangurambaga bukomeye mu baturage, hagamijwe guhindura imyumvire ya bamwe.

Yavuze ko abantu badashobora kwizera iterambere mu bihugu byabo cg se ku migabane yabo mu gihe hari igice kimwe cy’abaturage kigizwe n’abagore gisigaye ku ruhande. Ngo ibi kandi ntibishobora gutuma Afrika nayo igera ku ntego yihaye muri 2063 cyangwa se intego z’iterambere rirambye muri 2030.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage