AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda niy'ubutaliyani bigiye kurushaho kunoza umubano

Yanditswe Nov, 26 2018 22:31 PM | 25,266 Views



Polisi y'u Rwanda n’iyubutaliyani umutwe wayo ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu uzwi nka Carabiniere baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza umubano w’izi nzego zombi. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere mu biganiro hagati y'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Dan Munyuza n' umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, Giovanni Nistri uri mu ruzinduko rw' akazi mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w'umutwe wihariye wa Polisi yo mu Butaliani ushinzwe umutekano w’imbere uzwi nka Carabinieri wari kumwe n'abandi bayobozi barimo uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi mu masaha ya mugitondo. Yakiriwe mu cyubahiro n'abayobozi ba Polisi y'u Rwanda bari barangajwe imbere n'umuyobozi wayo Mukur, DCG Dan Munyuza.

Nyuma y' ibiganiro by' abo, aho uyu mushyitsi yanagaragarijwe umwe mu musaruro w' ubufatanye bwa polisi y' u Rwanda na polisi y’ubutaliyani muri rusange, ahanini ushingiye ku mahugurwa y'abasirikare b' u Rwanda agamije gukarishya ubumenyi mu nshingano zinyuranye, aba bayobozi bombi bagaragaje gushimishwa n'intambwe imaze guterwa.

Uyu muyobozi wa polisi y'ubutaliyani ashimangira ko ubufatanye bafitanye na Polisi y'u Rwanda bunibanda mu kunoza amahame n'umuco uhuriweho na Polisi zombi mu kuzuzuza inshingano bafite zirimo kurengera uburenganzira bwa muntu n' iyubahirizwa ry' amategeko. Umuvugizi wa Polis, CP John Bosco Kabera avuga ko izi nzego zisanganywe amasezerano y'ubufatanye agiye kumara imyaka ibiri, ariko ngo hari byinshi bimaze gukorwa. Ati,  "Bakoze amahugurwa  y'abapolisi barinda umutekano ku kibuga cy' indege, bakoze amahugurwa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoze amahugurwa y' umutwe wa Polisi y'umutwe wohariye (special intervention Force), bakoze amahugurwa ku kubungabunga umutekano n' umudendezo rusange wa rubanda (Public order mgt), bakoze amahugurwa ajyanye n' umutekano ukorwa n' imbwa (Canine Brigade)."

CP Kabera agaragaza ko binyuze muri ubu bufatanye hateganywa andi mahugurwa ajyanye no guhangana n' iterabwoba kimwe n' umutekano wo ku mipaka. Jenerali Nistri yanasuye ikigo cyita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Isange One Stop Cennter) aho yasobanuriwe ibikorwa byacyo mu byiciro binyuranye ndetse anasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yagaragarijwe amateka y' u Rwanda kugera ubwo hategurwaga hakanakorwa Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni. kuri uyu rwibutso uyu mushyitsi yanashyize indabyo anunamira imibiri y' abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basaga 250 bahashyinguye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage