Yanditswe Aug, 24 2018 16:49 PM | 24,503 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi arizeza abanyarwanda bose ko nta na rimwe ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzagira uwo bwirengagiza kubera ko atuye kure y’aho bukorera.
Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yari mu karere ka Gisagara aho yanemereye abagatuye ko mbere yuko uyu mwaka wa 2018 urangira, imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo muri aka karere izaba yatangiye.
Perezida
Paul Kagame ari nawe 'Chairman' w’umuryango FPR Inkotanyi yifatanyije n’abaturage
ibihumbi bari ku kibuga cy’imikino cyo mu murenge wa Muganza mu karere ka
Gisagara, ahabereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite b’umuryango FPR
Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanyije nawo.
Umukuru w’igihugu yashimiye
abaturage ba Gisagara icyizere bagiriye umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi mu
matora y’umukuru w’igihugu aheruka, abasaba kumuha abo azafatanya nabo
kugirango ibyo yabasezeranyije yiyamamaza mu 2017 bizagerweho birimo n'umuhanda
wa kaburimbo.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi yagaragaje politiki mbi n’imiyoborere itita ku
baturage, nk’intandaro yateraga bamwe mu baturage ba Gisagara kujya gushakira
imibereho mu bihugu by’abaturanyi. Yashimangiye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu
butazahwema kwita kuri buri munyarwanda.
Muri nyakanga 1994, imiryango 24 yonyine ni yo yari ifite amashanyarazi muri aka karere, none kuri ubu zirabarirwa mu bihumbi 132. Ibi bituma abaturage birahira umuryango FPR Inkotanyi. Kwihutisha iterambere ritagira uwo risiga inyuma no kurinda ibyagezweho, biri mu byibanze umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko ushyize imbere.
Umuryango FPR Inkotanyi watangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite bawo guhera tariki 13 z’uku kwezi kwa 8. Iyi ikaba ari yo nshuro ya mbere Perezida Paul Kagame ari nawe 'chairman' w’uyu muryango yari yitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru