AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

"Imbaraga zacu tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka"--Perezida Kagame

Yanditswe Aug, 24 2018 16:49 PM | 24,503 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi arizeza abanyarwanda bose ko nta na rimwe ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzagira uwo bwirengagiza kubera ko atuye kure y’aho bukorera. 

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yari mu karere ka Gisagara aho yanemereye abagatuye ko mbere yuko uyu mwaka wa 2018 urangira, imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo muri aka karere izaba yatangiye.

Perezida Paul Kagame ari nawe 'Chairman' w’umuryango FPR Inkotanyi yifatanyije n’abaturage ibihumbi bari ku kibuga cy’imikino cyo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, ahabereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanyije nawo. 

Umukuru w’igihugu yashimiye abaturage ba Gisagara icyizere bagiriye umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, abasaba kumuha abo azafatanya nabo kugirango ibyo yabasezeranyije yiyamamaza mu 2017 bizagerweho birimo n'umuhanda wa kaburimbo.

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi yagaragaje politiki mbi n’imiyoborere itita ku baturage, nk’intandaro yateraga bamwe mu baturage ba Gisagara kujya gushakira imibereho mu bihugu by’abaturanyi. Yashimangiye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu butazahwema kwita kuri buri munyarwanda.

Muri nyakanga 1994, imiryango 24 yonyine ni yo yari ifite amashanyarazi muri aka karere, none kuri ubu zirabarirwa mu bihumbi 132. Ibi bituma abaturage birahira umuryango FPR Inkotanyi. Kwihutisha iterambere ritagira uwo risiga inyuma no kurinda ibyagezweho, biri mu byibanze umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko ushyize imbere.  

Umuryango FPR Inkotanyi watangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite bawo guhera tariki 13 z’uku kwezi kwa 8. Iyi ikaba ari yo nshuro ya mbere Perezida Paul Kagame ari nawe 'chairman' w’uyu muryango yari yitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage