AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RBC ntifitiye ubusobanuro bw'uko miliyari z'amafaranga zakoreshejwe--PAC

Yanditswe Sep, 26 2016 17:05 PM | 1,340 Views



Komisiyo ishinzwe kugenzura imari n' umutungo by' igihugu mu nteko  ishingamategeko yakiriye ubuyobozi bw' ikigo cy' igihugu gishinzwe ubuzima RBC kugirango batange ibisobanuro ku mikoreshereze mibi y'umutungo yagaragaye muri raporo y' umugenzuzi mukuru w' imari ya Leta y' umwaka wa 2014- 2015.

 Nkuko Raporo y'umugenzuzi mukuru w' imari ya Leta ibigaragaza hari amafaranga agera kuri miliyari 2 na miliyoni 500 yasohotse ariko RBC ikaba itaragaragarije  umugenzuzi mukuru w' imari ya Leta uko aya mafaranga yakoreshejwe.

Umuyobozi wa PAC , depite Juvenal Nkusi avuga ko bitumvikana ukuntu RBC itagaragaje ibyemeza uko amafaranga yasohotse yakoreshejwe ubwo hakorwaga ubugenzuzi.

Ibindi byagaragajwe n' umugenzui mukuru w' imari ya Leta  abadepite bagarutseho harimo imiti ifite agaciro ka miliyoni 429 yangirikiye mu bubiko. Uretse iyi miti,  hari ikinyuranyo cya miliyoni 940 kigaragara  hagati y' agaciro k' imiti bafite mu bubiko n' agaciro kagaragazwa muri systeme y' imari, gusa abayobozi ba RBC bavuga ko batazi impamvu yabyo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage