AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw'amahoro muri Darfur

Yanditswe Dec, 10 2017 19:04 PM | 6,599 Views



Abasirikare ba Batayo ya 53 ni bo bagiye gusimbura bagenzi babo ba Batayo ya 37 bamaze igihe cy'umwaka mu butumwa bw'amahoro i Darfur muri Sudan. Ku ikubitiro kuri iki cyumweru indege ya Rwandair yatwaye abasirikare 135 berekeje mu birindiro by'ahitwa Zalingei.

Kuri uyu wa Gatandatu mbere y'uko bajya muri ubu butumwa, bari mu Kigo cya Gisirikare i Gako, aho baherewe impanuro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wabibukije ko boherejwe n'igihugu.


Yagize ati. " Hari inshingano igihugu kiba cyaraguhaye, ukagaruka wazisohoje neza cyane. Biriya ntiwabikora udafite ya discipline. Umusirikare ajya mu kazi  mu mutwe ari tayari, yaba ku mubiri, yaba mu mutwe yaba n'ibindi byose byagufasha kujya mu kazi"

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu ma saa kumi ni bwo abasirikari 135  ba Batayo ya 37 basimbuwe mu butumwa na bo basesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe. Bahawe ikaze n'Umuyobozi wa Brigade ya 305, Col. Paul Nyemazi wabakiriye mu izina ry'Ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'U Rwanda. Yabashimiye ibikorwa byiza bakoreye mu butumwa bw'amahoro byahesheje ishema igihugu.

Biteganijwe ko igikorwa cyo gusimburana kuri izi ngabo zijya n'iziva mu butumwa kizageza tariki ya 19 z'uku kwezi aho Rwandair izaba imaze gutwara abasirikare bose hamwe 1624.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage