AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RRA yakanguriwe kunoza itumanaho mu rwego rwo kongera imisoro ku kigero cya 20%

Yanditswe Nov, 28 2016 16:17 PM | 1,707 Views



Ubushakashatsi bwagaragajwe n'ihuriro nyafrica ry'ibigo by'imisoro n'amahoro (ATAF: African Tax administration Forum) buragaragaza ko ikigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda gikwiye kugira uburyo bunoze bw'itumanaho bugihuza n'abasora, kuko byatuma imisoro yiyongeraho 20% buri mwaka.

Bumwe mu buryo bw'itumanaho buvugwa muri ubu bushakashatsi bwa ATAF ni ubukoresha ubutumwa bugufi kuri za Telephone, gukoresha E-Mail, kwandikira abasora amabaruwa n'ibindi. Gusa Bamwe mu basora bavuga ko hari igihe batamenya ubutumwa bohererejwe icyo buvuga bitewe n'ikibazo cy'ururimi.

Ibi bigatuma batizera ikoranabuhanga bakaza kwibonanira n'abatanga service z'imisoro imbona nkubone.

Ikigo cy'imisoro n'amahoro cyo kiravuga ko kigiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'ibyavuye muri ubu bushakashatsi.

Umunyamabanga w'ihuriro rishinzwe imisoresherezwe muri Africa, Logan Wort  avuga ko ikigo cy'imisoro n'amahoro gikwiye kwagura ishoramari gikora mu bigendanye n'itumanaho hagati yacyo n'abasora. Ibi bikozwe mu gihe cy'umwaka umusoro ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA) gikusanya wakwiyongeraho hafi miliyari 7 n'igice z'amafranga y'u Rwanda:

Komiseri mukuru w'Ikigo cy’imisoro n'amahoro Richard Tusabe avuga ko ubu bushakashatsi bubahaye umukoro wo kuvugurura imikorere, cyane cyane barushaho kumenya abasora:

Mu kumurika ubu bushakashatsi bwanashyikirijwe ikigo cy'imisoro n'amahoro, hagaragajwe ko hakwiye kujya habaho uburyo bwo kumenyesha abasora akamaro ko gusora, bakamenyeshwa uko bahagaze mu gusora aho kuzajya bamenyeshwa italiki ntarengwa yo kwishyura imisoro cyangwa ibijyanye n'ibihano gusa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage