Yanditswe Dec, 20 2017 16:00 PM | 5,878 Views
Banki y'isi iratangaza ko ubukungu bw'u
Rwanda muri uyu mwaka buzazamuka ku gipimo giciriritse cya 5.2%. Aghassi
Mkrtchyan impuguke ya banki y'isi muby'ubukungu yasobanuye ko uyu mwaka
ubukungu bw'u Rwanda bwagabanyije umuvuduko wo kuzamuka mu byiciro byose
bibugize, hashingiwe ku mibare y'igice cya mbere cy'uyu mwaka
By'umwihariko iki cyegeranyo cya Banki y'isi ku bukungu bw'u Rwanda cyibanze ku nsanganyamatsiko iganisha ku iterambere ry'imijyi nk'imwe mu nkingi z'iterambere ry'ubukungu aho impuguke za banki y'isi zihuza kwaguka kw'imijyi no kongera abayituyemo n'izamuka ry'ubukungu.
Mu mibare impuguke za banki y'isi zagaragaje nuko abaturage bimuka mu gace kamwe bajya mu kandi mu turere tumwe biri kuri 9% mu gihe abimuka baturuka mu byaro bajya mu mijyi bari kuri 21%.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda yavuze ko hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura umujyi wa Kigali n'indi mijyi iwunganira kugirango igipimo cyo guteza imbere imijyi kigere kuri 35% kivuye kuri 17% kiriho ubu, bikubiye ahanini kuri gahunda zo kuvugurura imijyi zatangiye muri 2013 harimo kubaka imihanda mishya mu mujyi n'ibindi bikorwaremezo no kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu mujyi hashingiwe ku bufatanye bw'inzego za leta n'abikorera PPP.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru