AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Raporo ya Banki y'isi nshya yerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu bukungu

Yanditswe Apr, 20 2017 14:07 PM | 3,009 Views



Raporo ya Banki y’isi yashyize u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza. Iyo raporo yaraye ishyizwe ahabona yerekana ko u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje kwihagararaho, aho byagize ubukungu bwakomeje kuzamuka hejuru ya 5.4%, hagati ya 2015-2017.

Iyi raporo ya ‘Africa’s Pulse’ ikorwa na Banki y’Isi kabiri mu mwaka nk’isesengura rigagaragaza uko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bihagaze, igaragaza ko ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bushobora kuzamuka kuri 2.6% mu 2017.

Inagaragaza ko hari ibihugu byakomeje kugenda byihagararaho mu bukungu, birimo u Rwanda, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal na Tanzania byakomeje kuzamura ubukungu bwabyo hejuru ya 5.9%..

Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko muri uyu mwaka ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buzazamuka, nyuma y’ibihe bikomeye mu myaka ishize.

Izamuka ry’ubukungu bw’isi muri rusange ngo rishobora gutiza imbaraga izamuka ry’ubukungu bwa Afurika, Africa’s Pulse ikavuga ko buzazamuka ku mpuzandengo ya 3.2% mu 2018 na 3.5% mu 2019.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage