AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rutsiro: Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye fatizo ahazubakwa ECD

Yanditswe Jan, 18 2017 16:20 PM | 3,743 Views



Kuri uyu wa gatatu mu Kagali ka Karambi ho mu murenge wa Kivumu Akarere la Rutsiro, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashyize ibuye ry' ifatizo ahazubakwa urugo mbonezamikurire ECD ruzajya rufasha abana b' incuke guhabwa uburere no kwigishwa ikinyabupfura,ndetse n' ababyeyi bakigishwa uko barushaho kwita ku mikurire y' abana babo.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo kuba abana babo babonye ahantu bashobora kwitabwaho. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwita ku buzima bw' umwana bitangira hakiri kare. Ku kigero cya 80%, imikurire y' ubwonko bw' umwana iba afite hasi y' imyaka 3.


Muri ibi bigo abana bafashwa mu kuvumbura impano zabo bakiri bato gukura mu by' ubwenge kwiga ikinyabupfura no kubana n' abandi.


Kugeza ubu umuryango imbuto Foundation ku bufatanye n' abafatanyabikorwa bawo bamaze kubaka ibigo nk' ibi bigera ku 10 mu turere 10. Byafashije abana ibihumbi 6 na 67. Naho ababyeyi 6,034 babiherewemo inyigisho zo kwita ku bana babo.




Bahizi Garuka Theone

Uruhare rwa First lady mugutegura abayobozi n'abaturage bakwiye urwanda rwej, ruratanga impinduka ikomeye kdi igaragara mugihe gito cyane. Imana Ikomeze kubana nmwe Jan 18, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage