Yanditswe Jan, 18 2017 16:20 PM | 3,743 Views
Kuri uyu wa gatatu mu Kagali ka Karambi ho mu murenge wa Kivumu Akarere la Rutsiro, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashyize ibuye ry' ifatizo ahazubakwa urugo mbonezamikurire ECD ruzajya rufasha abana b' incuke guhabwa uburere no kwigishwa ikinyabupfura,ndetse n' ababyeyi bakigishwa uko barushaho kwita ku mikurire y' abana babo.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo kuba abana babo babonye ahantu bashobora kwitabwaho. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwita ku buzima bw' umwana bitangira hakiri kare. Ku kigero cya 80%, imikurire y' ubwonko bw' umwana iba afite hasi y' imyaka 3.
Muri ibi bigo abana bafashwa mu kuvumbura impano zabo bakiri bato gukura mu by' ubwenge kwiga ikinyabupfura no kubana n' abandi.
Kugeza ubu umuryango imbuto Foundation ku bufatanye n' abafatanyabikorwa bawo bamaze kubaka ibigo nk' ibi bigera ku 10 mu turere 10. Byafashije abana ibihumbi 6 na 67. Naho ababyeyi 6,034 babiherewemo inyigisho zo kwita ku bana babo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Bahizi Garuka Theone
Uruhare rwa First lady mugutegura abayobozi n'abaturage bakwiye urwanda rwej, ruratanga impinduka ikomeye kdi igaragara mugihe gito cyane. Imana Ikomeze kubana nmwe Jan 18, 2017