AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rugenda ruziba icyuho hagati y'abagabo n'abagore batunze ubutaka

Yanditswe Nov, 27 2017 17:08 PM | 3,529 Views



Ubuso bw'ubutaka bungana na 26% mu Rwanda nibwo butunzwe n'abagore, 18% bukaba buri mu maboko y'abagabo naho ubundi bungana na 54% akaba aribwo buhuriweho n'abagabo n'abagore.

Mu nama mpuzamahanga iteganyijwe kubera i New York muri America umwaka utaha, u Rwanda ruvuga ko rwiteguye gusangiza ibindi bihugu uburyo abagore bahawe uburenganzira k'ubutaka bigatuma batera imbere. Hazanaganirwa kandi  ku nzitizi n'amahirwe abagore bafite.

Hashize imyaka isaga 4, mu Rwanda hasohotse itegeko rigenga ubutaka, aho bimwe mu bikubiye muri iryo tegeko ni uburenganzira busesuye riha umugore n'umukobwa k'ubutaka.

Kuba abagore barahawe ubu burenganzira k'ubutaka, bamwe muribo basanga ari kimwe mubyatumye barushaho kwiteza imbere bitewe nuko babutanzeho ingwate mu bigo by'imari abandi bakabukoresha mu buryo butandukanye

Raporo ivuga ku cyuho cyigaragara muri gahunda z' uburinganire "Gender Gap Report" yasohotse uyu mwaka, iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa 4 mu bihugu 144 byagerageje kuziba icyuho kiri hagati y'abagore n'abagabo mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu busangiwe, uburezi, ubuzima na politike.

Mu bindi u Rwanda rwishimira, ni umubare w'abagore bagera kuri 84% bafite amahirwe yo kubona telefoni igendanwa mu gihe 33% by'abagore bashobora guhererekanya amafaranga binyuze kuri izo telefoni.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage