Yanditswe Apr, 04 2017 15:48 PM | 2,151 Views
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo aratangaza ko Leta y'u Rwanda yiteguye gukomeza guteza imbere umubano hagati y'u Rwanda na Israel, uzaba ushingiye ku bufatanye mu bukungu bushingiye ku buhinzi n'ingufu. Ibyo Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru kigamije gusesengura uko uwo mubano uhagaze kuri ubu.
Ibikorwa biranga umubano w'u Rwanda na Israel bishingiye ku butwererane mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, mu ngufu zitanga amashanyarazi n'ibindi. Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, yavuze ko hari ibikorwa by'ubufatanye byatangiye
“Hari ibikorwa byinshi by'ubutwererane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byacu byombi cyane cyane mu mu buhinzi, muzi ko Israheli ari igihugu cyakataje mu buhinzi n'ubwo ari haba ubutayu, ariko kubera iterambere ry'ikoranabuhanga n'imikoreshereze yo kuhira.Ndetse dufite n'abakozi baturutse muri Israheli bakurikirana ibijyanye n'ubuhinzi bw'intangarugero. Hari ubufatanye mu bijyanye n'ingufu z'umuriro n'ibindi byinshi.” Min Mushikiwabo
Minisitiri Mushikiwabo yanagarutse ku mubano ushingiye ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi ajya gusa, ibihugu byombi byahuye na yo, ariko bikaba byaratumye abaturage babyo badaheranwa n'ayo mateka ahubwo bagaharanira gushaka ibisubizo
Uyu mubano wa Israheli n'u Rwanda uranashingira ku ruzinduko Ministre w'Intebe wa Israheli Benjamin Nethanyahu yagiriye mu Rwanda umwaka ushize n'ingendo zo mu rwego rw'akazi umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yagiye agirira muri Israheli mu myaka ishize.
Bitewe n'amateka yabyo u rwanda na Israheli ngo bikaba ari ibihugu byarahurirana ubumenyi mu gukomeza guhangana n'ingaruka za jenoside kwamagana abapfobya n'abahakana ko jenoside yakorewe abayahudi(Horocost) na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda zitabayeho.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru