AGEZWEHO


U Rwanda rwiteguye guteza imbere umubano na Israel- Min Mushikiwabo

Yanditswe April, 04 2017 at 16:48 PM | 1123 ViewsMinisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo aratangaza ko Leta y'u Rwanda yiteguye gukomeza guteza imbere umubano hagati y'u Rwanda na Israel, uzaba ushingiye ku bufatanye mu bukungu bushingiye ku buhinzi n'ingufu. Ibyo Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru kigamije gusesengura uko uwo mubano uhagaze kuri ubu.

Ibikorwa biranga umubano w'u Rwanda na Israel bishingiye ku butwererane mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, mu ngufu zitanga amashanyarazi n'ibindi. Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, yavuze ko hari ibikorwa by'ubufatanye byatangiye

“Hari ibikorwa byinshi by'ubutwererane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byacu byombi cyane cyane mu mu buhinzi, muzi ko Israheli ari igihugu cyakataje mu buhinzi n'ubwo ari haba ubutayu, ariko kubera iterambere ry'ikoranabuhanga n'imikoreshereze yo kuhira.Ndetse dufite n'abakozi baturutse muri Israheli bakurikirana ibijyanye n'ubuhinzi bw'intangarugero. Hari ubufatanye mu bijyanye n'ingufu z'umuriro n'ibindi byinshi.” Min Mushikiwabo

Minisitiri Mushikiwabo yanagarutse ku mubano ushingiye ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi ajya gusa, ibihugu byombi byahuye na yo, ariko bikaba byaratumye abaturage babyo badaheranwa n'ayo mateka ahubwo bagaharanira gushaka ibisubizo 

Uyu mubano wa Israheli n'u Rwanda uranashingira ku ruzinduko Ministre w'Intebe wa Israheli Benjamin Nethanyahu yagiriye mu Rwanda  umwaka ushize n'ingendo zo mu rwego rw'akazi umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yagiye agirira muri Israheli mu myaka ishize.

Bitewe n'amateka yabyo u rwanda na Israheli ngo bikaba ari ibihugu byarahurirana ubumenyi mu gukomeza guhangana n'ingaruka za jenoside kwamagana abapfobya n'abahakana ko jenoside yakorewe abayahudi(Horocost) na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda zitabayeho.
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Abadepite bagize inteko ya Zambia basuye ministeri y'ubutabera mu Rwanda

Icyo abaturage bavuga ku mpinduka mu kwishyurira abanyamuryango ba RSSB

Abadepite bo mu gihugu cya Zambia basuye inteko nshingamategeko yo mu Rwanda

Guinea:Perezida Kagame yavuze ko AU igiye kwita ku guteza imbere ubukungu

Guinea: Perezida Kagame yitabiriye inama imuhuza na Perezida Condé

Raporo ya Banki y'isi nshya yerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu bu