AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umuhanda Gatuna-Kigali wangiritse ku buryo imodoka nini zitawunyuramo

Yanditswe May, 15 2018 23:09 PM | 11,713 Views



Ministeri y'ibikorwa remezo iratangaza ko kubera umuhanda Kigali-Gatuna wangijwe n'imvura kuva ku cyumweru, ubu ibinyabiziga bituruka muri Uganda cyangwa ibijyayo bigomba gukoresha umuhanda Kagitumba-Cyanika. 

Ibi ni mugihe uyu muhanda wa Gatuna Kigali ukomeje gufungwa mugihe ibikorwa byo kuwusana bikomeje. Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi Jean De Dieu Uwihanganye yemeza ko guhindura icyi cyerekezo byatewe niyangirika ry'uyu muhanda.

Kuri ubu ibikorwa byo kwimura abaturage baturiye uyu muhanda byo birakomeje.

Minisitiri w'ibikorwaremerezo Amb. Claver Gatete avuga ibi byose bikomeje gukorwa mu rwego rwo gushaka igisubizo cy'igihe kigufi mugihe iyi ministeri irimo gushakisha ibisubizo birambye kuri uyu muhanda.

Uyu muhanda ntukiri nyabagendwa ku modoka nini zikoreye imizigo ziva mu gihugu cya Uganda cyangwa zijyayo, ariko izo modoka zigakoresha inzira ya Kagitumba na Cyanika mu gihe uri gusanwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage