AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ubusobanuro RSSB yatanze kuri Miliyari zirenga itarishyuza ntibwanyuze PAC

Yanditswe Sep, 28 2016 12:57 PM | 1,345 Views



Ikigo cy'ubwiteganyirize cy'u Rwanda RSSB cyitabye komisiyo y'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo bya leta PAC. Ubuyobozi bw'iki kigo bwabanje kugaragaza ibibazo bijyanye no guhuza ibikorwa by'iki kigo.

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya RSSB, Dr Gakwaya Innocent, avuga ko ibi bibazo byatewe no guhuza icyahoze ari caisse sociale, RAMA ndetse na mutuelle de sante byatumye abakiriya biyongera bavuye ku bihumbi 20 bagera kuri miliyoni 12, bituma imicungire yabo igorana.

Ikindi mu byashyizwe mu majwi na PAC, ni umwenda wa miliyari 6 na miliyoni 140, RSSB itarishyuza, ariko hakaba nta buryo bugaragara bwashyizweho bwo kwishyurwa. Umuyobozi mukuru wa RSSB Gatera Jonathan, yavuze ko bamaze kuvugana n'ababafitiye iyi myenda barimo MININFRA n'umujyi wa Kigali uburyo aya mafaranga azishyurwa.

Ikindi cyagaragaye ni ikibazo cy'amafaranga (atatangajwe) yagiye ku nyigo ya baringa zitakozwe, kugeza ubu hakaba hari abakozi bakiri gukurikiranwa n'ubutabera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage