Yanditswe Jan, 25 2017 17:14 PM | 1,608 Views
Perezida w'urukiko rw'ikirenga, Prof. Sam RUGEGE arasaba abaturage kudakunda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakitabira ubwunzi kuko bufasha gukemura ibibazo mu bwumvikane, kandi binahendutse kurenza imanza. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu, ubwo yatangizaga amahugurwa agenewe abakora mu rwego rw'ubutabera agamije kubafasha kugera ku bukemurampaka bw'umwuga.
Muri aya mahugurwa yateguwe n'ikigo mpuzamahanga cy'ubukemurampaka cya Kigali KIAC, hasobanuwe ko ubwunzi bufite agaciro gakomeye, kuko ikibazo gikemuka, ndetse n'impande zombi zigakomeza kubana neza. Gusa perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof. Rugege yavuze ko n'ubwo muri bimwe mu bihugu usanga ibibazo byinshi bikemukira mu bwunzi, mu rwanda ngo usanga abaturage bakunda kwitabaza inkiko, kandi nyamara bihenze: ”Abenshi mu banyarwanda bafitanye amakimbirane baracyashaka gukemurira ibibazo mu nkiko, ndetse bakanajuririra ibyemezo kugeza no mu rukiko rw'ikirenga iyo babyemerewe. Ubwunzi burahendutse, burihuta, kandi n'impande zombi zibyungukiramo, kuko bugera kubyo bombi bifuza. Hari kandi n'amahirwe yo kubunga, ibi bigatuma za mpande zombi zigira imibanire n'imikoranire myiza.”
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bakurikije ibyo bamaze kugeraho, ubwunzi bufite akamaro kanini, aho bifuje ko inzego zose zabigiramo uruhare, ndetse hakanashyirwaho amategeko yoroshya ubwunzi mu nzego zose. Banifuje kandi ko abacamanza bajya babanza kugerageza kunga, mbere yo guca urubanza.
Inararibonye mu bwunzi no kongera kumvikanisha abantu zivuga ko umwunzi mwiza agomba kumenya gutega amatwi impande zombi, no gutanga inama zifasha abafitanye amakimbirane kugera ku bwumvikane bo ubwabo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru