Yanditswe Oct, 24 2016 17:03 PM | 1,955 Views
Uko iminsi igenda ni nako iterambere ridasigara inyuma, ibi bigaragarira no ku binyabiziga byiyongera uko bwije nuko bukeye, mu rwego rwo kugirango hirindwe impanuka hagiye hashirwaho amatara ayobora ibinyabiziga mu ihuriro ry'imihanda hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Gusa kuri ubu usanga hamwe na hamwe aya matara
atagikora, aha twavuga nko muri 'Feu Rouge' za Nyabugogo aho bamwe mu bashoferi
bagaragaje impungenge zibi aho usanga buri umwe aba ashaka gutanguranwa mu gihe
hatari abapolisi babayobora.
Impamvu ibitera ikaba ari uko aha Nyabugogo habarizwa ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bituma haba urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi
Umujyi wa Kigali uremeza ko kuba amatara ayobora ibinyabiziga (Feu Rouge) za Nyabugogo zidakora ari ubushake bwabo, mu gihe hategerejwe umushinga wo kwagura iriya mihanda.
Mu kwezi kwa 11 uyu mwaka nibwo hazatangira imirimo yo kwagura imihanda ireshya na 54km hirya no hino mu mujyi wa kigali harimo nuwa nyabugogo, akaba ari umushinga uzamara imyaka 4.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru