AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umutekano muke uterwa no kutagira ubufatanye hagati y'ibihugu--H.E Kagame

Yanditswe Nov, 13 2017 19:03 PM | 7,832 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame, uri i Dakar muri Senegal, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y'ihuriro mpuzamahanga ku mahoro n'umutekano muri Afrika ku nshuro ya kane.

Umukuru w' igihugu Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biterwa ahanini n’uko nta bufatanye buba buri hagati  y’ibihugu ubwabyo. Akaba asanga umuti w’ibyo bibazo by’umutekano muke urangwa hirya no hino muri Afrika, washakirwa mu gukorera hamwe nk’Abanyafrika, bakishamo ibisubizo.

Yatanze urugero rw’ u Rwanda aho umutekano n’ituze mu benegihugu bishingiye ku kwizerana kandi abaturage bakabona ko bibafitiye bose inyungu.  

Perezida Kagame yavuze ko mu mavugurura y'Afrika yunze ubumwe igishyizwe imbere ari ubumwe bw'Afrika, abantu bkunga  ubumwe kandi bagafatanya no gukemurira ibibazo hamwe, nta wubaye nyamwidengaho.  Yagize ati" Iyo abaturage bunze  ubumwe, bahuza imbaraga kandi bakavuga ijwi rimwe".

Yabwiye abitabiriye iyo nama y' i Dakar ko Abanyafrika aribo bagomba kumva ko ari inshingano zabo guhagurukira ibibazo bibareba, naho abafatanyabikorwa b'abanyamahanga bakaza bongera ku mihate n' ishyaka byagaragajwe bwa mbere n' abatuye uyu mugabane.

Perezida Kagame akaba yavuze ko ari iby' igiciro kinini kuba ibihugu byatahiriza umugozi umwe, ibifite ibibazo bigafatanya n' ibitabifite.

Abitabiriye iyi nama basaga 400 barasuzumira hamwe ibibazo by'umutekano byugarije afrika muri iki gihe hashakwa ibisubizo. Muri bo  harimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego nkuru za politike n'igisirikare mu karere no ku rwego mpuzamahanga, impuguke, abashakashatsi baturutse mu muryango w'Afrika yunze ubumwe, mu muryango w'ubumwe bw'uburayi ndetse no mu muryango w'abibumbye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage