AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urukiko rwa gisirikare rwasubitse urubanza rwa Maj. Dr. Rugomwa Aimable

Yanditswe Dec, 30 2016 13:26 PM | 2,110 Views



Urukiko rwa gisirikare rwongeye gusubika urubanza ubushinjacyaha bwarwo bukurikiranyemo Majoro Dr. Aimable Rugomwa Mupenzi  wahoze ari umuganga mu bitaro bya gisirikare by’I kanombe icyaha cy'ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Ni nyuma y'uko urukiko rwemeje ko inzitizi yatanzwe n'abunganira  Nsanzimana Mamerto uregwa hamwe  na we, ko agomba kubanza gusuzumwa hakarebwa niba koko afite uburwayi bwo mu mutwe ifite ishingiro.

Ubwo Majoro Dr Aimable Rugomwa Mupenzi wahoze ari umuganga mu bitaro bya gisirikare by’I Kanombe na Nsanzimana Mamerto bombi bakurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwakorewe umwana w’umuhungu w’imyaka 16 mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, babanje kwemerera urukiko ko biteguye kuburana.

Abunganira Nsanzimana Mamerto ariko bahise babwira urukiko ko umukiriya wabo atiteguye kuburana, kuko ngo agaragaza ibimenyetso by'umutwe ufite uburwayi bwo mu mutwe, maze basaba urukiko ko urubanza rwasubikwa akabanza gusuzumwa.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ibitangazwa n'abunganira umwe mu baregwa nta shingiro bifite kuko ngo iyo Nsanzimana Mamerto  aba afite ikibazo cy'uburwayi koko atari kwemerera urukiko ko yiteguye kuburana.

Ikindi ubushinjacyaha bwashingiyeho bugaragariza urukiko ko abunganira uregwa bashaka gutinza urubanza ngo ni uko iyi atari inshuro ya mbere  basaba ko rwasubikwa kuko ngo no ku italiki ya 20 z'uku kwezi na bwo rwasubitswe biturutse ku mpamvu y'uburwayi yatumye Majoro Dr Aimable  Rugomwa Mupenzi  atagaragara mu rukiko.

Abunganira Nsanzimana Mamerto babwiye urukiko ko ibivugwa n'ubushinjacyaha nta kuri kurimo kuko ngo  iyi nzitizi y’uburwayi bwa Nsanzimana Mamerto  bari bayigaragarije urukiko no mu gihe cy'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ry'umukiriya wabo.

Nyuma yo kumva impande zombi,urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera  maze  rufata umwanzuro wo gusubika uru rubanza.

Urukiko kandi rwategetse ubushinjacyaha gusuzumisha Nsanzimana Mamerto  kugirango bigaragare niba koko afite uburwayo bwo mu mutwe cyangwa atabufite.

Urubanza rukazasubukurwa taliki ya 9 z'ukwezi kwa kabiri k'umwaka utaha wa 2017.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage