AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda rwarazamutse mu nzego zose--RGB

Yanditswe Nov, 03 2017 16:42 PM | 4,126 Views



Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB ruravuga ko ruzakomeza gutera inkunga itangazamakuru, kugira ngo n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nabyo birusheho kuzamuka. 

Ni mu gihe abanyamakuru bavuga ko ubushobozi bukiri imbogamizi ku bwisanzure bw'itangazamakuru.

Raporo y'ibikorwa bya RGB by'umwaka wa 2016/2017 igaragaza ko itangazamakuru rigenda ritera imbere, aho muri rusange kuva mu mwaka wa 2013 kugera mu wa 2016, ryavuye ku rugero rwa 60,70% bigera kuri 69,90%. 

Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bwavuye kuri 71,50% bugera kuri 82,18%, ubwiyongere bw'ibitangazamakuru buva kuri 50.40% bugera kuri 62.20%, kwiyubaka biva kuri 51.90%  bigera kuri 59.40%, kubona amakuru biva kuri  55.20% bigera kuri 65.80%, mu gihe ubwigenge bw'itangazamakuru mu bukungu byavuye kuri 68.10% bikagera kuri 71.00%.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko ubwisanzure mu mikorere yabo ya buri munsi bugenda bwiyongera, kubona amakuru bikarushaho kugenda byoroha.

Umukuru wa RGB Prof. Shyaka Anasthase, nawe yemeza ko ubushobozi bw'ibitangazamakuru mu buryo bw'ubukungu bukiri hasi, ariko ko bazakomeza guharanira ko buzamuka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage