AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Valens Ndayisenga niwe wegukanye igice cya 2 cya 'Tour du Rwanda'

Yanditswe Nov, 15 2016 13:11 PM | 4,380 Views



Kuri uyu wa kabiri, abitabiriye isiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, barerekeza mu karere ka Karongi mu ntara y'iburengerazuba.

Iri rushanwa rigeze ku munsi wa gatatu dore ko ryatangiye kuri iki cyumweru aho kugeza ubu umunyarwanda, Areruya Joseph ari we wararanye umwenda w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje igihe gito, nk'uko byagenze mu rugendo rwo kuva Kicukiro berekeza Ngoma mu ntara y'iburasirazuba.

Umunyarwanda Valens Ndayisenga, ukinira ikipe ya Dimension Data for MTN Qhubeka niwe wegukanye igice cya kabiri cya Tour du Rwanda, kuva Kigali kugeza Karongi. Yasiganywe urugendo rungana na kilometero 124.7, aza akurikiwe na Suleiman Kangangi ndetse na Joseph Areruya waje ku mwanya wa gatatu. 

Iri siganwa ni ubwa mbere ryerekeje muri iki gice cy'intara y'iburengerazuba, kuko ubusanzwe bajyaga mu nzira za Rubavu, uyu mwaka bakaba bazanyura no mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage