AGEZWEHO


VolleyBall: Ikipe y'u Rwanda yatsinze iya Senegal mu mikino ya Afurika i Nairobi

Yanditswe October, 24 2016 at 11:18 AM | 629 Views



Ikipe y'u Rwanda y'u mukino w'intoki wa volleyball yatsinze Senegal set 3 kuri 1 mu mukino wafunguye irushanwa ryo guhatanira igikombe cy'Afurika cy'ibihugu cy'abatarengeje imyaka 23 mu bagore ryatangiye kuri iki cyumweru i Nairobi mu Kenya.

Ano makipe bwari ubwa mbere mu mateka ya volleyball agiye guhura. Nta kipe yarizi uko indi ikina.

Seti yambere ano makipe yombi yagendaga azamukana mu manota ku buryo baje kugera 23 bakinganya , 24 kuri 24 ,25kuri25 ,26 kuri 26, abenshi bari batangiye kwibaza uko iyo seti iza kurangira, amahirwe yaje gusekera Senegal kuko yayitsinze kuri 28 -26.

Seti ya 3 bayitangiye bataka,kuruhande rwa Senegal service zabo ntizagenze neza ,byatumye ikipe y'U Rwanda ibyungukiramo baje kuyitsinda kuri 25 -14. 

Seti ya kane ari nayo yabaye iya nyuma U Rwanda rwayitsinze kuri: 25-19.




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED