Abakobwa bakomeje kuza imbere mu gutsinda ibizamini bya leta bisoza amashuri kuko umwaka ushize batsindiye kuri 54.6% mu gihe basaza babo batsinze ari 45.3%. Minisiteri y'uburezi ivuga ko umubare w'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bavuye ku bihumbi 157.033 umwaka ushize bakagera ku 160.357 mu mwaka ushize wa 2015. Ibi byanatumye umubare w'abatsinze ibizamini uva kuri 84.5% ugera kuri 84.8%;
Cyokora abakobwa batsinda ku cyiciro cya mbere kinagenderwaho mu guhabwa imyanya mu mashuri y'indashyikirwa bo baracyari bacye kuko hatsinze gusa 41.8% nyamara abahungu baratsindiye kuri 58.1%. Uwabaye uwa mbere ni Dushimimana Divin Lionel ubarizwa mu karere ka Bugesera. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Olivier Rwamukwaya ashimangira ko impamvu nyamukuru y'iki kibazo ituruka ku mateka y'umuco nyarwanda. 'Twishimira ko abakobwa basigaye bitabira ishuri ku kigereranyo cyo hejuru byanarenze kwitabira kuko bararusha abahungu,gusa haracyari ibisigisigi bya wa muco n'imyumvire y'umuryango nyarwanda bishobora kuba byatuma badatsinda atari uko batabishoboye, ahubwo biterwa n'uko umubyeyi atamufasha kubera kugira za birantega wenda zidahuye n'izo umuhungu ahura nazo' Olivier Rwamukwaya/umunyamabanga wa leta/MINEDUC
Kimwe no mu mashuri abanza, amanota y'abakoze ikizamini gisoza amasomo y'icyiciro rusange nayo yatangajwe ku mugaragaro, aho mu banyeshuri 84.868 biyandikishije, abagera kuri 74.036(87.2%) aribo batsinze neza ibizamini bya leta mu gihe mu mwaka wa 2014 bari 86.5%; muri iki cyiciro kandi abakobwa bongeye kwiganza mu gutsinda ibizamini aho bihariye 51.7%. Uwahize abandi mu cyiciro rusange ni Mbabazi Belise ubarizwa mu karere ka Nyanza. Gusa nanone 64.6% ni abahungu babonye amanota yo mu cyiciro cya mbere(division I). Mu cyiciro rusange kandi abatsinze biyongereyeho 0.6%; ku rundi ruhande ariko umwaka ushize waranzwe n'uburiganya mu bizamini bya leta, ibintu minisiteri y'uburezi ivuga ko byahinduye isura.
N'ubwo imibare y'abakoze ibizamini bya leta yerekana ko batsinze neza, ntibibujije ko abanyeshuri bangana na 4,5% bagombaga gukora ikizamini cya leta batagikoze naho 2% bo mu cyiciro rusange nabo ntibabonetse mu bizamini; minisiteri y'uburezi isobanura ko impamvu z'ibura ry'abo banyeshuri zigaragara nyuma y'uko minisiteri ikoze igenzura nyuma y'itangazwa ry'amanota.
Amanota y'abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange azaboneka ku bashinzwe uburezi ku turere guhera tariki ya 15 Mutarama 2016, ariko abanyeshuri banayareba ku rubuga wa internet rwa REB
www.reb.rw, cyangwa kuri telefoni igendanwa abarangije amashuri abanza bandika P6 na code bakoreyeho bakabyohereza kuri 489, naho abarangiza icyiciro rusange bandika S3, code bakoreyeho bakohereza kuri 289.
Waswa Clever
Urwanda rufite abana bafite ubwenge kandi bafite ubumenyi bakomereze aho. ese mboneraho nokubabaza ubwana wabaye uwambere ntashobora kujya kwigira hanze ndavuga kubashoje amashuri yisumbuye Jan 16, 2017
Nteziryayo Emmanuel
NdaShimira cyane ubuyobozi bwa REB budahwema kugeza ibyaza kubanyarwanda cyane cyane bateza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro. ese ko mwaba muteganga kongera umubare wabanyeshuri bakwiga hanze ?.hari gukorwa iki?.murakoze Mar 01, 2017