AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Miliyoni 15 Z'amadolari Niyo Nguzanyo Yahawe U Rwanda Yo Kubaka Umuhanda Rukomo-nyagatare

Yanditswe Dec, 30 2015 12:09 PM | 1,826 Views



Kigali. Kuri uyu wa kabiri, leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'inguzanyo n'ikigega cya Arabia Saoudite gishinzwe iterambere (Saudi Fund for development) arenga miliyari 11.2 z'amafranga y'u Rwanda. Aya mafaranga azafasha mu bikorwa byo kubaka umuhanda w'ibirometero 73 kuva Rukomo mu karere ka Gicumbi ujya Nyagatare. Ku ruhande rw'u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete, naho ikigega cya Arabia Saudite gishinzwe iterambere cyari gihagarariwe n'umuyobozi mukuru wacyo Engineer Hassan Mohammed Al-Attas. Minisitiri w'imari n'igenamigambi avuga ko ikorwa ry'umuhanda Base-Gicumbi-Nyagatare rizagura ubuhahirane ku batuye intara y'iburasirazuba, amajyaruguru n'umujyi wa Kigali. Min Gatete kandi avuga ko igice kinini cy'amafaranga agomba gukora uyu muhanda ari hafi kuboneka binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye harimo na Banki Nyafurika itsura amajyambere. Umuhanda Rukomo-Nyagatare uri mu gice cy'umushinga w'iyubakwa ry'umuhanda Base-Gicumbi-Nyagatare uzaba ufite 124.8Km ugomba gutangira kubakwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2017 ukazatwara miliyoni 88.5 z'amadolari ni ukuvuga miliyari 66 Frw. Ukazubakwa ubangikanye n'uwa Kagitumba-Rusumo nawo wamaze kubonerwa amafaranga byitezwe ko niyuzura izahindura byinshi mu bucuruzi no koroshya ingendo muri rusange.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage