AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

23 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 aho basengeraga mu rugo rw'umuturage

Yanditswe Jun, 23 2020 10:00 AM | 61,714 Views



Abagabo 11 n'abagore 12 bo mu mirenge ya Ntyazo na Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo nyuma yo gutabwa muri yombi basengera mu rugo rwa mugenzi wabo.

Aba bakirisitu bavuga ko impamvu yabateye gusengera hamwe ari uko nyir'urugo bavuga ko banasengananga na mbere muri ADEPR yaje kurwara bikomeye maze umwana we akiyambaza bamwe mu batawe muri yombi ariko bakahaza ari benshi kandi ngo yari yatumijeho abagera kuri batanu.

Bavuga ko ibikorwa byo gusengera uwo mugenzi wabo babitangiye ku cyumweru ku isaha ya saa munani z'amanywa ariko bitewe ngo no gusenga cyane basakuza ibi byatumye batabwa muri yombi n'inzego z'ubuyobozi.

Aba baturage nyamara ibi barabikora mu gihe amabwiriza ya Leta agamije kurinda abaturage icyorezo cya Covid 19 atabyemera.

Aba bakirisitu barahamya  ko batazongera kugwa mu ikosa banemera ko bakoze koko ryo kurenga ku mabwiriza ya Leta agamije kwirinda iki cyorezo cya Covid 19. Barasaba imbabazi bagaragaza ko batazongera.

Abamaze iminsi batabwa muri yombi mu Ntara y'Amajyepfo barenze ku mabwiriza ni abafungura utubari bagapima inzoga ndetse n'abajya gusengera mu ngo kandi bagaterana ari benshi kandi bitemewe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage