Yanditswe May, 29 2020 16:49 PM | 89,340 Views
Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ ibyamukiranya imipaka rwasomye urubanza rwaburanagamo itsinda ry'abantu 25 barimo abagore batatu bashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda, aho abahawe igihano kiri hejuru ari abantu icyenda bakatiwe imyaka 20 y’igifungo, na ho umwe gusa akaba ari we wagizwe umwere.
Ni urubanza urukiko rwasomye hifashishije ikoranabuhanga rya Skype.
Abakatiwe muri uru rubanza baregagwa ibyaha birindwi byiganjemo kurema umutwe w'abagizibanabi, kuba mu mutwe w'iterabwoba no kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo butemewe n’amategeko n'ibindi.
Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko ibi byaha byakozwe kuva hagati y'umwaka wa 2013 na 2017.
Bafatiwe mu duce dutandukanye turimo Rusizi, Rubavu n'Umujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Kigali, iryo tsinda ari ho ryahurizaga umugambi waryo wo guhungabanya umutekano.
Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko abaregwa bari abayoboke b'umutwe wa FDLR cyangwa uwa RNC, ubushinjacyaha bwemeza ko yari ifite umugambi wo kugaba ibitero mu gihugu bagamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Urukiko nyuma yo gusesengura ibirego by’ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bw’abaregwa, bamwe rwabahamije ibyaha maze rubakatira ibihano bitandukanye, abandi rubagira abere.
Mu bahamijwe ibyaha harimo icyenda bakatiwe igifungo cy’imyaka 20. Aba ngaba urukiko rwanzuye ko bahamwa n’ibyaha by’ubugambanyi no gushishikariza gukora iterabwoba, icyo kugira uruhare mu bikorwa by’ ishyirahamwe rikora iterabwoba, kwinjiza no kugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu, icyo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.
Abandi barindwi urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kubahamya ibyaha birimo kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba cyangwa rikora ikintu cyose cyongerera ubushobozi irindi shyirahamwe ryose rikora iterabwoba n’ icyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.
Undi muntu umwe urukiko rwamuhanishije gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 y’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko intwaro,amasasu n’ibindi bizikoreshwamo.
Mu baregwaga kandi hari undi muntu umwe urukiko rwahanishije igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miriyoni imwe y’amafaranga y’ u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjiza no kugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikindi cyo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko intwaro, amasasu n’ ibindi bizikoreshwamo.
Urukiko kandi rwahanishije abandi bantu batandatu, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, ariko rukaba rwategetse ko bahita bafungurwa nyuma y’uko igihano bahawe bakimaze muri gereza.
Muri aba bantu 25 bakurikiranwaga n’uru rukiko, umwe mri ubo ni we wagizwe umwere kuko rwasanze adahamwa n’ibyaha yaregwaga.
Urukiko rwibukije abasomewe ariko batanyuzwe n’imyanzuro yarwo ku bihano bahawe ko bafite igihe kingana n’iminsi 30 yo kujurira uhereye itariki urubanza rwasomeho.
Callixte KABERUKA
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru