AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

ABARANGURA IBICURUZWA HANZE BAREMEZA KO BIHENDUTSE KURUSHA MU KARERE

Yanditswe May, 30 2019 10:10 AM | 16,997 Views



Mu Rwanda hari ibicuruzwa bitandukanye biva hanze y'igihugu birimo imyenda, inkweto, bimwe mu ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi. Mu myaka ishize wasangaga abacuruzi barangura ibicuruzwa byabo mu bihugu by'ibituranyi, ibi bikaba imbogamizi kuri bo kuko hari ibyo baburiraga irengero ndetse ntibizere n’umutekano wabo ubwabo. Ikindi ibicuruzwa byageraga ku isoko bihenze.

Mugwaneza Joseph umucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko ubu kurangura hanze bisigaye bihendutse kurusha kurangura mu bihugu byo mu karere.

Ati "Inyungu zihari ni izi, twaranguraga ku bagande tukabaranguraho ubwabo baranguye mu Bushinwa noneho bakabizana bagasorera n'igihugu cyabo, umucuruzi iyo agiye kubara ibyo ashyiraho n'inyungu ye, tukamuranguraho yongeyeho transport, umusoro n'inyungu ye, igiciro kikaza kiri hejuru, ariko uyu munsi Abanyarwanda turagenda tukagera ku nganda mu Bushinwa tukazana ibintu biri ku giciro cyiza".

Abacuruzi basaga 180 bishyize hamwe kugira ngo hatazagira ikibakoma mu nkokora mu bucuruzi bwabo, maze bashinga ikigo bise Heart of Africa Trading Ltd kibafasha gukurikirana ibicuruzwa byabo mu gihe babitumije mu Bushinwa. Abadafite amikoro ahambaye bishyira hamwe bagatumiza ibicuruzwa bifuza mu nganda zo mu bihugu byateye imbere.

Kuvana ibicuruzwa ku mugabane wa Asiya n'ahandi hanze ya Afrika bitwara iminsi iri hagati ya 18 na 25. Umuyobozi w’iki kigo cy’ubucuruzi, Izabiriza Jeanne, avuga ko n’uburyo bwo kugeza ibi bicuruzwa mu gihugu bwitaweho cyane.

yagize ati "ushobora kugenda ukarangura ukaduha facture gusa, ukazatubwira umunsi wo kugupakirira, tukabikurikirana, tukabizana mu bubiko, tukabijyana ku kibuga tukabizana tukabigusangisha aha I Kigali, byagera i Kigali tukabikwereka ko byose byahageze, iyo ubishyize mu maboko y'Abanyarwanda uba wizeye ko bizahagera amahoro kandi barabyishimira”.

Umuyobozi mukuru w'urugaga rw'abikorera Robert Bafakulera avuga ko 
ibimaze gukorwa mu rwego rw'ubucuruzi ari umusaruro w'urugendo shuli abacuruzi babanje kugirira mu gihugu cy'u Bushinwa mu mwaka ushize maze basobanukirwa ko kwigerera ku nganda zaho bishoboka.

Abikorera bo mu Rwanda kandi bagaragaza ko kuba society y'indege y'u Rwanda iri hafi gutangira ingendo zayo mu gihugu cy'u Bushinwa bizoroshya ubucuruzi bwabo, kuko ikiguzi ku kilo cy'ibicuruzwa bitumizwa hanze kizagabanuka.


Inkuru ya John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage