Yanditswe May, 17 2019 13:06 PM | 13,267 Views
Abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye gahunda y'iminsi itatu yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda mu ntara y'iburengerazuba n'amajyaruguru, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.
Ni gahunda itangirira muri pariki y'igihugu ya Nyungwe.
Muri iyi Pariki baribonera uburyo ubukerarugendo bukorwa, ibyiza nyaburanga muri iyi pariki ndetse n'uburyo muri pariki ya Nyungwe hari umutekano usesuye. Biteganyijwe kandi ko muri iyi gahunda aba badiplomate bazibonera iterambere ry'abaturage, uburyo u Rwanda rworoheje ubuhahirane n'amahanga n'ibindi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yateguye iyi gahunda ivuga ko ari uburyo bwo gufasha abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga kumenya inzego bakubakamo ubufatanye n'intara zitandukanye zigize u Rwanda.
Kimwe mu byishimiwe n'abadiplomate ni uburyo ibinyabuzima bibungabungwa muri pariki y'igihugu ya Nyungwe cyane ko iri shyamba rifite uruhare runini mu buzima bw'u Rwanda kuko 70% by'amazi aboneka mu Rwanda afite isoko muri iri shyamba. Harimo amoko y'ibiti asaga 1000 n'amoko 85 y'inyoni nka bimwe mu byongera ubwiza bwa pariki ya Nyungwe, ndetse n'ikiraro cya 'Canopy Walk' cyo mu kirere gifite metero 160 z'uburebure.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru