Yanditswe May, 17 2019 13:06 PM | 13,240 Views
Abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye gahunda y'iminsi itatu yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda mu ntara y'iburengerazuba n'amajyaruguru, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.
Ni gahunda itangirira muri pariki y'igihugu ya Nyungwe.
Muri iyi Pariki baribonera uburyo ubukerarugendo bukorwa, ibyiza nyaburanga muri iyi pariki ndetse n'uburyo muri pariki ya Nyungwe hari umutekano usesuye. Biteganyijwe kandi ko muri iyi gahunda aba badiplomate bazibonera iterambere ry'abaturage, uburyo u Rwanda rworoheje ubuhahirane n'amahanga n'ibindi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yateguye iyi gahunda ivuga ko ari uburyo bwo gufasha abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga kumenya inzego bakubakamo ubufatanye n'intara zitandukanye zigize u Rwanda.
Kimwe mu byishimiwe n'abadiplomate ni uburyo ibinyabuzima bibungabungwa muri pariki y'igihugu ya Nyungwe cyane ko iri shyamba rifite uruhare runini mu buzima bw'u Rwanda kuko 70% by'amazi aboneka mu Rwanda afite isoko muri iri shyamba. Harimo amoko y'ibiti asaga 1000 n'amoko 85 y'inyoni nka bimwe mu byongera ubwiza bwa pariki ya Nyungwe, ndetse n'ikiraro cya 'Canopy Walk' cyo mu kirere gifite metero 160 z'uburebure.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru